COVID-19: Imyinzuro yafashwe mu nama ya EAC, ku kibazo cya Coronavirus.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Werurwe 2020, nibwo habaye inama yahuje ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba yari igamije kwigira hamwe ku kibazo cya Coronavirus ihangayikishije ibi bihugu.

Mu itangazo ryasohowe n’uyu muryango, rivuga ko iyi nama yari igamije “guhana amakuru kuri Covid-19, gufatira hamwe ingamba, Ndetse no gushyiraho uburyo bwo gukumira ikwirakwira ryayo mu karere no guhangana n’ingaruka zayo, Iyi nama niyo ya mbere itangajwe n’uyu muryango yahuje aba bategetsi kuri iki cyorezo cya Covid-19.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama igamije kurwanya icyorezo cya Coronavirus gitera COVID-19 harimo gusaba ibihugu bigize uyu muryango gukomeza gushyira mu kato k’iminsi 14 abaza muri aka karere, Gusaba ibi bihugu gukomeza gusuzuma 100% abinjira n’abasohoka hakoreshejwe uburyo bugezweho bwifashisha imirasire mu kwirinda icyuho mu bagenzi bashobora kuyikwiza, Ndetse hemejwe ko urujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu karere rukomeza ariko imodoka zibitwara zikagenzurwa ko zitarengeje abantu batatu, nabo bagasuzumwa kuko bari mu bafite ibyago byo kwandura no kwanduza, Bavuze ko ibyo batwaye mbere yo kwambuka bizajya bibanza gukizwa ibishobora kubyanduza kandi ababitwaye bagashyirwa mu kato k’iminsi 14 bigendanye n’amabwiriza y’aho bagiye.

Mu rugendo rwabo, abatwara amakamyo basabwe guhagarara ahantu hagenwe gusa mu kwirinda ko habaho gukwirakwiza iyo ndwara, Aba bategetsi bashyizeho uburyo bahuriyeho bwo kugenzura ibyo bumvikanyeho no guhanahana amakuru kuri iki cyorezo mu karere nk’uko itangazo ryabo ribivuga.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!