Nyacyonga: Isiribana rivanze n'ikinyabupfura gicye byatumye abaturage bahabwa ibiribwa ku munsi wa 2 hitabajwe inzego z'umutekano.

Nyuma yuko Leta y’uRwanda ishyizeho gahunda yo gufasha bamwe mu baturage bahagarikiwe akazi ndetse n’abandi batishoboye muri ibi bihe by’icyorezo cya Coronavirus ahitwa Nyacyonga muri Gahanga habuze gato ngo havugire n’ibipfunsi muri iyi gahunda.

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2020, Nibwo iyi gahunda yari igejejwe mu kagari ka Nyacyonga umurenge wa Gahanga ku mugoroba, nyuma yuko ahandi mu mirenge itandukanye iki gikorwa cyari cyakozwe ndetse kikagenda neza nubwo hatabura abitotombaIki gikorwa kigeze muri aka kagari ka Nyacyonga hagaragaye imyitwarire itari myiza ndetse yanatumye igikorwa gisubikwa abayobozi bagahitamo gusubizayo ibi biribwa byari bizaniwe abaturage.

Gukomera, kwitotomba, gusakuza ndetse no gusumira imodoka yari izanye ibi biribwa, Nibyo byaranze abaturage ba Nyacyonga, Abitotombaga bavugaga ko ibiribwa Leta ibahaye ari bike kandi ko bose bagerwaho n’ikibazo cy’inzara, Ni nyuma yuko hari hashyizweho gahunda yo gutanga ibiribwa kuri buri ngo 2, mu Isibo imwe.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2020, ahagana mu ma saa tanu nibwo imodoka z’abayobozi zongeye kuza muri aka kagari ndetse ariko ziza ziyongeremo iz’inzego z’umutekano zirimo iza Police y’uRwanda ndetse n’abasirikare bagera kuri 2, maze nabwo aba baturage bongera kugaragaza ikinyabupfura gike bitwara nkuko bitwaye ku munsi wa mbere, Abayobozi babonye ko bitari bworohe kuko hari abaturage benshi cyane bari bahuruye, bahisemo gutanga ibi biribwa ku bakuru b’amasibo kugirango babigabanye abaturage babo.

Ubusanzwe aka kagari ka Nyacyonga gatuwe n’abaturage benshi cyane kandi biganjemo abapangayi ndetse n’abacuruzi bose batunzwe no gukora ako kazi ka buri munsi ndetse bakodesha amazu, Impamvu nyamukuru yatumye habaho iyi myivumbagatanyo nubwo byakozwe mu buryo bubi butarimo ikinyabupfura.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

One thought on “Nyacyonga: Isiribana rivanze n'ikinyabupfura gicye byatumye abaturage bahabwa ibiribwa ku munsi wa 2 hitabajwe inzego z'umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!