Dj Miller wamenyekanye mu ndirimbo "Iri joro ni bae" yitabye Imana ku myaka 29.

Karuranga Virgile Uzwi nka Dj Miller mu mwuga wo kuvanga imiziki hano mu Rwanda yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki ya 5 Mata 2020 azize uburwayi.

Uyu musore yitabye Imana nyuma yuko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byiiriwe umwami Faisal aho yari yamaze kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya “Stroke“.

Dj Miller yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Iri joro ni bae” yafatanyijemo n’abahanzi nyarawanda babarizwa mu ihuriro rizwi nka “Kina Music” barimo Butera Knowless, Dream Boys ndetse na Riderman wo mu bisumizi, Dj Miller yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu mwaka wa 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Dj Miller wamaze kwitaba Imana.

Dj Miller ni izina ryari rimaze kuba rinini cyane hano mu Rwanda aho yagiye acuranga mu bitaramo bitandukanye kandi bikomye hano mu Rwanda birimo Rock Events, Kwita Izina ndetse n’ibyitwa Years’ Vibes, Miller kandi yakoranye indirimbo n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Social Mulla mu ndirimbo “Stamina”, Peace mu ndirimbo Un Million c’est Quoi ndetse na Urban Boys mu ndirimbo “Belle”

Dj Miller Ndetse n’umukunzi we Hope Nigihozo

Umwe mu nshuti za hafi za Dj Miller uzwi nka DJ Toxxyk yatangaje ko inshuti ye Dj Miller yagejejwe mu bitaro mu ntangiro z’iki cyumweru ndetse ko yari arembye cyane, Tubabwire ko Dj Miller asize umugore ndetse n’umwana w’umukobwa nyuma yuko ashyingirannwe na Hope Nigihozo umwaka ushize.

Dj Miller Ndetse n’umukunzi we Hope Nigihozo

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!