Ubuyozi bw'ibitaro bya Faisal bwanyomoje amakuru avugwa ko nyakwigendera Dj Miller yaba ataritaweho bihagije.

Ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe umwami Faisal biherereye mu mujyi wa Kigali ku kacyiru bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera Dj Miller ndetse bunavuguruza amakuru yacaracaye hirya no hino ko uyu musore w’imyaka 29 yaba ataritaweho muri ibi bitaro.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Mata 2020 , nibwo inkuru y’inca mugongo yageze hanze ivuga ko Karuranga Vilgile wamenyekanye cyane nka Dj Miller mu mwuga wo kuvangavanga umuziki hano mu Rwanda azize indwara ya “Stoke”

Dj Miller wagejejwe muri ibi bitaro mu ntangiriro z’icyumweru gishize bivugwa ko yagaragaje ibimenyetso by’indwara ya “Stroke” ituma habaho guturika imitsi y’ubwonko ndetse akaba ari nayo yamuhitanye ku myaka 29 y’amavuko agasiga umugore ndetse n’umwana umwe w’umukobwa

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe hanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mata 2020 n’ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe umwami Faisal uyu musore yavurirwagamo bwanyomoje amakuru yacicikanye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dj Miller atigeze yitabwaho cyane kugeza apfuye, Iri tangazo ryagiraga riti

“Ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal buranyomoza ibihuha bikwirakwizwa hirya no hino ku mbugankoranyambaga ku rupfu rwa nyakwigendera Virgile Karuranga wari uzwi cyane ku izina rya Dj Miller ko atitaweho uko bikwiye, Ubuyobozi bw’Ibitaro buremeza ko yahawe ubuvuzi bwose bushoboka, bujyanye n’uburwayi yari afite, Ubuyobozi bw’ibitaro burihanganisha abavandimwe n’inshuti ku rupfu rwa nyakwigendera”

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

2 thoughts on “Ubuyozi bw'ibitaro bya Faisal bwanyomoje amakuru avugwa ko nyakwigendera Dj Miller yaba ataritaweho bihagije.

    • April 7, 2020 at 10:18 pm
      Permalink

      Cyane! Boris gusa ni ukwihangana kuko niyo nzira ya Twese!!

      Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!