Ajax yashyizeho igiciro kuri buri wese ushaka Andre Onana

Andre Onana umunyezamu w’ikipe ya Ajax mu Buholandi ari kwifuza na makipe menshi ku mugabane w’iburayi harimo  Chelsea , FC Barcelone na Paris Saint Gemain , Ajax yashyizeho igiciro cya miliyoni mirongo itatu n’eshanu z’amapawundi (£ 35 M) kw’ikipe yose imwifuza.

Uyu musore w’umunya-cameroon ukiri muto we kubwe arifuza kuba yasubira mu rugo  akajya gukinira ikipe ya FC Barcelone  yakiniye akiri umwana ariko ikipe ya Ajax yavuzeko izazana amafaranga ishaka ari bwo izarekura Andre Onana.

Chelsea nayo irifuza uyu musore kugirango aze guhanganira umwanya nundi musore ukiri muto w’umunyasipanye Kepa Arizabalaga, dore uyu Kepa atigize abanira Frank Lampard mu mezi bamaranye muri Chelsea, ikipe ya Chelsea niyo iri guhabwa amahirwe yo kwegukana uyu musore Andre Onana.

PSG nayo irikwifuza Andre Onana kugirango nabo babone umusimbura wa Cairo Navas , Cairo Navas nawe ari kugenda agana munzira z’ubusaza bityo rero ikipe ya Paris Saint Germain irikwifuza Onana kugirango aze atangire afashe Navas .

Onana amaze imyaka 4 yose ari umunyezamu wa mbere w’ikipe ya Ajax, guhozaho kuyu musore w’imyaka 24 niko kwatumye arikwifuzwa naya makipe akomeye ku mugabane w’iburayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!