Waruziko Sir. Alex Ferguson atigize yifuza ko Cristiano yajya muri Real Madrid?

Uwahoza ari umutoza akaba n’umutoza w’ibihe byose muw’ikipe ya Manchester United Sir Alex Ferguson yatangaje ko ubwo Cristiano Ronaldo yavaga muri Manchester United akereleza muri Real Madrid yashakaga ko yerekeza muri Fc Barcelona mukeba w’ibihe byose , yavuye muri Manchester United aguzwe akayabo ka miliyoni 80 z’amayero , ahita aca agahigo ku mukinnyi uhenze kw’isi.

Nkuko ibinyamakuru byinshi bitandukanye byo muri Esipanye ,ubwo baganiraga na Sir Alex Ferguson ba mubaza kuri Cristiano Ronaldo aho we yumvaga yamugurisha dore ko yabonaga icyo gihe (2008-2009) intekerezo za Cristiano zari zamaze kuva muri Manchester atekereza kugira ahandi yerekeza gukina kandi yarifuzwaga n’amakipe menshi akomeye kw’isi, Ferguson yaje gutangaza ko we atashakaga kumuhitiramo Real Madrid ahubwo ko yashakaga ko ajya muri mukeba wayo Fc Barcelona.

Ferguson yagize ati “muri Manchester twagerageje uburyo bwose ngo Ronaldo yerekeza muri Fc Barcelona ariko Real ikomeza ku mukurikiranira cyane ndetse na Cristiano yifuzaga kujya muri Real” biza gutuma ibyo Ferguson yashakaga bidakunda icyo gihe.

Mu mwaka wa 2009 Real Madrid yaje gutsinda urwo rugamba ubwo yatangazaga ko bamaze kugura uwo musore ukomoka mu gihugu cya Portugal aho bari bamuguze milihoni 80 z’amayero binamugira umukinnyi wari uguzwe amafaranga menshi icyo gihe kuva umupira w’amagaru wabaho, akaba n’umunya Portugal waguzwe amafaranga menshi kugeza ubu.

Cristiano Ronaldo nyuma yibyo byose ubwo yari amaze kugera muri Real mu mwaka wa mbere yatsinze ibitego 33, aho yaje kumara imyaka 9 muri iyo kipe ndetse asiga yo amateka ko ariwe mukinnyi watsindiye ikipe ya Real Madrid ibitego byinshi aho yayitsindiye ibitego 450 mu mikino 438.

Mu mwaka wa 2018 Cristiano yahise yerekeza muri Juventus yo mu butariyani aho ari nayo kipe ari gukinira kuri ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!