Joy Key afite inyota yo kumenyekanisha umuco nyarwanda

Umuhanzikazi ukorera umuziki we muri Australia yiyemeje gukora iyo bwabaga abinyujije mu byino gakondo ngo amenyekanishe umuco nyarwanda by’umwihariko abinyujije mu bihangano bye .

Uwizeye Joyce uzwi ku izina ryumuzikii nka Joy key ubusanzwe aziho kuba ari umuhanzi ukunze kuririmba injyana ya gakondo gusa bitari ibyo gusa  akaba azwiho no kuba ahimba imivugo muri iyi minsi akaba aherutse gushyira ahanze indirimbo ikomeza umuryango nyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994.

 Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa kigalisource.rw  yamutangarije ko impamvu yasohoye iyi ndirimbo ari ku impamvu yo kugirango abahe icyubahiro kandi abibuke nkumwe mu barokotse Genocide kandi akayiburiramo umuryango we yagize ati”  Nko kuriyi ndirimbo icyatumye nyikora nuko muri genocide nibwo nabuze umuryango wanjye nkaba numva igihe cyo kwibuka abacu batuvuyemo muri genocide yakorewe abatutsi ari igihe cyo kubaha cyacyubahire ndetse twerekana namahano yabaye icyogihe kugirango ntazasube kandi turwanya umuntu wese wagarura ingengabitrkere ya genocide cg upfobya genocide yakorewe abatutsi 1994 . ”

 akomeza avuga ko Kuba turi kwibuka abacu bamaze imyaka 26 batuvuyemo suko ikindi gihe tuba twabibagiwe  ahubwo nuko igihe nkiki aribwo twibuka ayomateka mabi yaranze igihugu cyacu maze bigatuma twibuka ibyobihe uko byari bimeze. Nkaba nsaba urubyiruko nkimbaraga zigihugu gushyira hamwe tugasenyera umugozi umwe mukubaka urwatubyaye.

Uwizeye Joyce kuba yarashyize hanze umuvugo (poem) ari uko ubu abantu basa naho ubu bahangayikishijwe no kuba icyago cya Covid 19 kitagira umuntu numwe kirobanura

Yagize ati” Kuriyi poem yo naricaye ndeba ukuntu isi yose ihangayikishijwe nicyi cyago ndebye abantu bamaze gupfa uko bangana nuko mpita mvuga nti iki nicyago mubantu . Noneho ntembereje amaso isi nsanga abantu bose barihindiye munzu nibwo nabonyeko ari icyago kitagira uwo kirobanura uwariwe wese kimutwara kititaye kuwo ariwe”

Uwizeye Joyce arashishikariza n’abandi banyarwanda cyane abatuye mu mahanga kwimakaza umuco nyarwanda bakoresheje imbyino gakondo  cyane cyane hibandwa ku bana bato bavukira mu mahanga, bitazatuma ejo umuco ucika ukazimangatana burundu.

Imwe mu mishinga migari afite uwa mbere ngo ni ugutoza abana bato b’Abanyarwanda bari hanze kwimakaza umuco w’amahoro biciye mu mbyino gakondo, gutoza abana bakiri bato indangagaciro z’ubunyarwanda na kirazira z’umuco nyarwanda ndetse no gutegura ibitaramo mu bihugu by’amahanga.

Dore bimwe mu bihangano bye amaze gushyira hanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!