Fax Rapper yashyize hanze album irimo indirimbo yakoze muri ibi bihe bya Corona Virus.

Umuraperi Fax Rapper ni umwe mu baraperi bo Rwanda bafite indirimbo benshi mu bagiye bazumva bemeza ko ari umuhanga, Aho bamwe bakaba bibaza ku gituma zidaca mu bitangaza makuru byo mu Rwanda ngo n’abandi babe bazumva.


Gusa iki kibazo umuntu yavuga ko agihuriyeho n’abandi bahanzi benshi bazamutse nyuma y’abitwa ko bakomeye mu Rwanda aho bivugwa ko aribo bahabwa umwanya munini mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda.

Fax Rapper rero akaba afite indirimbo za Hip-Hop zitandukanye umuntu yavuga ko ari nziza cyane nk’uko muribuze kuzumva muri iyi nkuru. Fax akaba afite album yakoze muri 2016 yitwa Rugamba, album wavuga ko isa nk’iyamufunguriye inzira zinjira mu muziki.

Ubu Fax Rapper uri gukorera ibikorwa bye mu nzu y’umuziki yitwa Experience Music ubu akaba yashyize hanze album ye ya 2 yise “IMBOHE” iriho indirimbo 8 arizo: Imbohe, Iyayo, Ubugenge, Aha hantu, Mu Muriro, Inana, Ku Nshya, Ntacyo.

Fax avuga ko iyi album kwiyita ”IMBOHE” bisobanura byinshi gusa ngo nk’uko ifoto yamamaza iyi album ibigaragaza ngo yashatse kuvuga ukuntu bamwe mu bantu babaye imbohe mu mitwe aho ngo usanga umuntu yariboshye ubwe ugendeye ku mitekerereze ye yishyizemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!