Nyuma y'ibyorezo n'ibindi bizazane, Umwaka wa 2020 ushobora guca agahigo ko kugira ubushyuhe kurusha indi.

Raporo yakozwe n’abahanga mu bumenyi bw’ikirere yagaragaje ko uyu mwaka ushobora kuzaca agahigo ko kuba umwaka waranzwe n’ubushyuhe bwinshi kurusha indi.

Iyi raporo yerekana ko kugeza ubu igipimo cy’ubushyuhe cyerekana ko hari amahirwe angana na 75% ko umwaka wa 2020 ushobora kuzagira ubushyuhe budasanzwe, Ibi nibyo byatuma uyu mwaka wa 2020 waca agahigo kaherukaga mu myaka ine ishize, Aho umwaka wa 2016 ariwo mwaka waherukaga kurangwa n’ubushyuhe bwinshi, Ubushyuhe bwinshi bwatangiye guturuka muri Antarctique kuva muri Mutarama. Ndetse Abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaza ko ibi bituma nibura hari amahirwe angana na 75% ko Isi izashyuha cyane.

Kugeza mu majyepfo y’umugabane wa Antarctique, bwa mbere mu mateka hagaragaye ubushyuhe bwinshi mu kwezi kwa Gashyantare kuko bwarenze dogere celicius 20, Ndetse ubushyuhe mu gice cy’uburasirazuba bw’u Burayi no muri Aziya, bwarenze ikigero cyari gisanzwe ndetse bwiyongerayeho dogere celicius zigera kuri 3, Mu minsi mike ishize mu bice bitandukanye bya Los Angeles hagaragaye ubushyuhe buri hejuru y’ubwari busanzwe kuko bwageze kuri dogere celcius 34 zose, Ibi byose ni ibigaragaza impinduka z’ubushyuhe buri kuranga intangiriro z’umwaka wa 2020, Ndetse zishobora no kwiyongera mu mezi ari imbere.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!