Covid-19: Rura yashyizeho ibiciro bishya by'ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara.

Urwego Ngenzuramikorere RURA yashyize ibiciro bishya by’ingendo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara bigomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi.

Ibiciro mu mujyi wa Kigali, byahindutse hashingiwe ku bilometero, ibiciro byavuye ku mafaranga 22 Frw ku kilometero kimwe bigera kuri 31.8 Frw naho mu ntara byiyongera biva ku mafaranga 21 Frw ku kilometero kimwe bigera ku 30.8 Frw, RURA itangaje ibiciro bishya nyuma y’imyanzuro ya Guverinoma yo koroshya ingamba zo kurwanya Coronavirus, Nyuma serivisi zimwe na zimwe zemerewe kongera gukora. Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangaje ko muri iki gihe imodoka zizajya zitwara nibura 50% by’abagenzi zari zisanzwe zitwara, Ndetse ngo ikaba ari nayo mpamvu ibiciro byavuguruwe.

Mu magambo ya Lt Col Patrick Nyirishema yagize ati “Ibiciro twabizamuye bitewe n’iyo mpamvu kuba twamanuye ibiciro bya mazutu na lisansi byatumye amafaranga twongeraho ataba menshi nk’uko byagombaga kumera. Nkurikije imibare twari twakoze mbere y’uko igiciro gishya cya lisansi kijyaho n’igiciro twashyizeho, igiciro twari bushyireho, cyagabanutseho 80% y’aho byakabaye bijya”

Kugeza ubu hanashyizweho ingamba nshya zo gukomeza guhashya icyorezo cya Koronavirus, Aho buri mugenzi agomba kwambara agapfukamunwa, kandi akinjira mu modoka amaze gukaraba intoki, Hari kandi umwanya umuntu agomba kwicaramo n’utagomba gukoreshwa, Aho intebe itagomba kwicarwaho igomba kuba igaragara itandukanye n’izindi.

Tubibutse ko guhera kuri uyu wa Mbere, ingendo ziva mu mujyi wa Kigali zerekeza mu ntara ntizemewe, Naho ingendo zisanzwe muri Kigali zitemewe guhera saa Mbiri z’ijoro kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!