Israel: Hari ibitaro bigiye gutangira kwifashisha urumogi mu kuvura coronavirus.

Yashyizweho kuri6 May, 2020 | 06:10

Ibitaro byo muri Israel bigiye gutangira kwifashisha urumogi mu kuvura coronavirus

Ibitaro bizwi ku izina rya Ichilov Medical Center biherereye mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel bigiye gutangira kuvura abarwayi ba Coronavirus hifashishijwe umuti uturuka mu rumogi.

Kugeza ubu inzobere zagaragaje ko cannabidiol ifite ubushobozi bwo guca intege virusi ya corona mu mubiri w’umurwayi Ndetse ubushakashatsi bugeze kure kuri cannabidiol, ikinyabutabire kiboneka mu kiyobyabwenge cyizwi nk’urumogi nyuma yo gusanga ifite ubwo bushobozi bwo guhangana na virusi mu mubiri.

Aakuru dukesha ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania avuga ko Barack Cohen ushinzwe ibijyanye no kwita ku barwayi ba Coronavirus muri ibi bitaro bya Ichilov, yavuze ko gukoresha icyo kinyabutabire kiva mu rumogi bizafasha mu kuvura abarwayi kandi ntibibagireho ingaruka kuko icyo kinyabutabire kidashobora gutuma uwagikoresheje abatwa nacyo, bitandukanye n’uko bigenda mu gihe umuntu anyweye urumogi rusanzwe.

Ni mu gihe kandi Inzobere zo muri Tel Aviv University nazo ziri gukora umuti uturutse muri cannabidiol, wagaragaje ko ufite ubushobozi bwo guhangana n’iyangirika ry’ibihaha ku bantu barwaye Coronavirus, Technion Institute of Technology iherereye mu Mujyi wa Haifa nayo iri gukora ubushakashatsi ku bwoko bubiri bw’imiti bukoze mu rumogi, bwagaragaje ko bushobora guhangana na Coronavirus.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

One thought on “Israel: Hari ibitaro bigiye gutangira kwifashisha urumogi mu kuvura coronavirus.

  • July 6, 2021 at 9:26 pm
    Permalink

    I am glad for commenting to make you understand what a fine experience my friend’s princess encountered reading through your web page. She even learned several details, most notably what it’s like to possess an incredible giving heart to get the rest with no trouble grasp a variety of multifaceted subject areas. You undoubtedly surpassed our own expectations. I appreciate you for showing those essential, trusted, explanatory and even unique thoughts on that topic to Mary.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!