Leroy Sane yamaze kumvikana na Bayern Munich

Bayern Munchen yamaze kumvikana na Leroy Sané imyaka itanu y’ amasezerano nkuko amakuru dukesha Bild abitugezaho,Leroy Sane umaze igihe mu mvune yaba ari mu minsi ye yanyuma mu gihugu cy’ubwongereza.

Bayern München imaze igihe kinini yifuza gusinyisha Leroy Sané, aho yatangiye kumwifuza mu mpeshyi y’umwaka ushize ariko bikaza kurangira agumye muri Manchester City.

Ntabwo Bayern München iragira icyo yumvikana na Manchester City kugeza ubu, buravugwa ko Bayern München izatangira ihereza Manchester City €40m aho bizeye ko bazasoza ibiganiro bakamugura amafaranga ari munsi ya €60m mu mpeshyi.

Bayern München yanze gusinyisha Leroy Sané muri Mutarama nyuma yuko yari amaze igihe mu mvune, muri icyo gihe Pep Guardiola yatangaje ko yizera Leroy Sané ariko adashaka kwivanga mubye [yabitangaje umwaka ushize].

Manchester City yavuganye na Leroy Sané imubwira ko idashaka ko uyu musore asohoka muri iyi kipe ariko uyu musore yanze kongera amasezerano mashya. Mu mpeshyi azaba asigaje umwaka umwe ku masezerano afitanye na Man City.

Pep Guardiola icyo yatangaje kuri Leroy Sané umwaka ushize — “Ni ikibazo kuri Leroy Sané, abamuhagarariye n’ikipe, njyewe ntabwo bindeba.

“Ikingezi nuko yakira akagaruka mu kibuga. Nyuma ya byose arabizi ko tumufitiye ikizere ndetse nicyo tumutekerezaho, ibisigaye biri hagati ye n’ikipe.”

Leroy Sané umaze igihe kinini afite ikibazo cy’imvune yatumye adakina umukino numwe muri uyu mwaka w’imikino yageze muri Manchester City muri 2016 avuye muri Schalke 04 aho yayitsindiye ibitego 25 atanga imipira 28 ivamo ibitego muri Premier League. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!