Guha urwamenyo Madagascar, ku muti wa coronavirus wakorewe muri Afurika, Ni iki kibyihishe inyuma.

Imigambi mibisha abazungu bafitiye abanyafurika, iri gutegurwa yihishe inyuma yo kunenga no guha urwamenyo igihugu cya Madagascar cyagerageje gukora umuti wa Coronavirus.

Nyuma yuko Igihugu cya Madagascar kimaze iminsi mu bukangurambaga bw’umuti cyakoze witwa COVID-Organics, aho cyemeza ko uvura ukanarinda uwawukoresheje kwandura coronavirus, Ibihugu byinshi by’uburayi byahaye urw’amenyo iki gihugu ndetse n’umuryango mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) ukaba utaremeza uyu muti koko nk’umuti wavura iki cyorezo kigakira, Gusa ibihugu byinshi bya Afurika byo bikaba bikomeje gusaba uyu muti ukozwe mu bimera byitwa artemisia ngo biwifashishe mu kuvura abarwayi ba coronavirus.

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, avuga ko impamvu uyu umuti uvugwaho kuvura coronavirus wakorewe mu gihugu cye, Abanyamahanga bakomeje kuwamagana ari uko uturuka muri Afurika, Mu kiganiro Andry Rajoelina yagiranye na France 24, yavuze ko impungenge zose zigifitwe kuri uwo muti ariko wavumburiwe muri Afurika, Ati “iyo uba wavumburiwe mu Burayi, ubu nta mpungenge ziba zihari rwose” Yongeraho ko umuti igihugu cye cyavumbuye wizewe neza kandi abawukoresheje babasha gukira, Ati “Abarwayi bawukoresheje bagaragaje koroherewa mu masaha 24 gusa. Mu minsi irindwi cyangwa icumi umurwayi aba yakize kandi ni umuti w’umwimerere, nta burozi burimo”

Ni kenshi guhorana mpungenge no gushidikanya ku byakorewe muri Afurika byagiye bigaragazwa n’ibihugu by’Uburayi, Ndetse Urukingo, Umuti n’ubukoroni bishingiye ku buvuzi ku mugabane wa afurika nabyo si ibya none, Muri  Werurwe uyu mwaka hacaracaye inkuru zitandukanye abazungu bibaza impamvu icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko ka virus ytwa Coronavirus kitari guhitana ibihumbi by’abanyafurika nkuko byarimo biba mu bihugu byinshi by’uburayi ndetse n’amerika, Ibi kandi ntibyarangiriye aha kuko muri uko kwezi nano hari umuganga umwe wo mu bufaransa wagaragaje ibyiyumviro bye byo kugeragereza urukinga rwa Covid-19 muri Afurika ngo kuko nta bikoresho bihagije byo kwirinda icyo cyorezo bihaba, Bagenzi be baramurakariye cyane ndetse banamutegeka gusaba imbabazi, Gusa ariko ubu burakari bwakuruwe n’impaka zabayeho ko abazungu banga abirabura kugreza ku rwego rwo gushaka kubageragerezaho inkingo za Covid-19 ubusanzwe zigeragerezwa ku mbeba ndsetse n’izindi nyamanswa zigira utunyangingo tujya kumera nkutw’abantu tuzwi nka DNA.

Biragoye kandi bizafata igihe n’imbaraga kugirango umugabane wa Afurika ugire icyo ukora cyemerwe mw’Isi  hose, Mu gihe Isi iyobowe mu buryo budaha umwanya umugabane wa Afurika ndetse bwanawuyiha bukayiha umwanya utagira ibyo uhindura, Mu kiganiro cyatumiwemo abaganga babiri bo mu bufaransa kuri Televisiyo yitwa RCE baganiraga ku rukingo rwa Covid-19, Umwe muri bo ukuriye ishami rishinzwe kwita ku ndembe mu butaro byitwa Coshee biherereye mu mujyi wa Paris, Muri icyo kiganiro Yagize ati ” Birumvikana, Ese ubu ntitwageragereza uru rukingo ku mugabane wa Afurika cyane ko nta n’udupfukamunwa bagira, Nta buvuzi buhari bwita ku ndembe z’icyi cyorezo, Kandi nkuko nubundi twigeze kubikora turi kugerageza imiti ya Sida, Aho wasanga benshi mubakora umwuga w’uburaya ku mihanda barakoreweho igeragezwa ry’iyi miti, Twarabikoze kuko tuzi ko bakennye cyane kandi badashoboye kwirinda ubwabo

Birababaje kuba nta rwego na rumwe cyangwa se umutegetsi wigeze unenga aya magambo, Uko imyaka itambuka amateka agahita niko umugabane wa Afurika urushaho gusuzugurwa n’umugabane w’uburayi, kuko abanyaburayi baba biyumva ko barusha ububasha abanyafurika, Ndetse gutesha agaciro abafurika byagiye bifata indi ntera ubwo abatuye uyu mugabane bagurishwaga ndetse abanyaburayi bakagerekaho kubakoroneza, Ntibisanzwe ko wagurisha umuntu mwese muri kimwe, ahubwo hagurishwa uwasuzuguwe ndetse agateshwa agaciro, Benshi mu banyafurika barashimuswe, barahohoterwa ndetse bahindurwa ibikoresho mu bihugu by’uburayi.

Mu mwaka wa 2014 ubwo icyorezo cya Ebola cyateraga mu burengerazuba bwa Afurika abenshi bafatwaga amaraso agatwarwa mu mahanga ndetse ba nyirayo ntibabwirwe impamvu yabyo ndetse n’ibisubizo byayavuyemo, Ibi byose n’ibindi tutavuze byerekana imigambi mibisha abazungu bahora bafite ku banyafurika n’umugabane wabo wose, Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzagaruka ku migambi karundura abazungu bafite ku banyafurika ku cyorezo cya Covid-19.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!