Nyuma yo gufatwa nk’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, Tuff Gangs yahagarikiwe igitaramo cyanyuraga kuri Youtube kitarangiye.

Polisi yahagaritse igitaramo cya Tuff Gang cyanyuraga kuri Youtube ku isaha ya saa 8:00 Pm , Nyuma yuko aba basore bafashwe nk’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

Iki gitaramo cyaberaga ahantu bari bateguye muri Kicukiro ariko kikanyura kuri YouTube, Aho cyari gikurikiwe n’imbaga nyamwinshi y’abakunzi ba Hi hop ndetse n’abakunda iri tsinda rya Tuff Gangs muri rusange, Iki gitaramo cyatangijwe na Green.P, Umuvandimwe w’umuhanzi The Ben wageze ku rubyiniro agasusurutsa abakunzi ba Hip Hop mu ndirimbo zigera kuri 2, Yakurikiwe na Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dogg nawe waririmbye indirimbo 2, Aba bahanzi baririmbaga mu buryo bwa Live, babifashijwemo n’abacuranzi ba Symphony Band bashyizweho n’abateguye iki gitaramo.

Abari bakurikiye iki gitaramo baguye mu kantu ubwo uwitwa Lucky Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo yatangazaga ko kitagikomeje, Nyuma yuko umuraperi Fireman yiteguraga kwakira umuraperi Pfla wagombaga gukurikiraho ku rubyiniro, Nyuma yuko iki gitaramo gihagaritswe kitarangiye abagiteguye ndetse n’abagize itsinda rya Tuff Gangs Bahise bajyanwa muri IPRC Kicukiro, Ahakunze kujyanwa abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bakigishwa nyuma bakarekurwa, byaba ngombwa bagacibwa amande, Ibi byose bibaye nyuma yuko ubusanzwe muri ibi bihe byo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19, guteranira mu ruhame muri benshi byumwihariko muri gahunda z’imyidagaduro bitemewe Ndetse byumwihariko abari bari muri iki gitaramo nta dupfukamunwa bakoreshaga, Ari nabyo byaje gufatwa nko kurenga ku mabwiriza ya Leta y’ uRwanda mu kwirinda Covid-19.

Umunyamaku Lucky Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo yihanganishije abakunzi ba Hip hop bose batabashije kurangiza iki gitaramo bitewe nuko hajemo ibibazo by’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!