Angel Rita Kagaju aritegura kumurika album ya mbere iriho indirimbo ze zakunzwe cyane.

Umuhanzi Ange Rita Kagaju w’imyaka 19, Uri mu bahanzi nyarwanda b’abahanga mu njyana ya gakondo, ari gutegura kumurika album ye ya mbere nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zigakundwa cyane.

Iyi album ya Lita Kagaju yemeza ko izaba ari itangiriro ndetse n’inshusho nyayo bya muzika ye, izaba iriho indirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo ” Jamaa, No offense, You ,Gukunda n’izindi umunani nshya zizayishokeraho, Iyi Album ya Lita Kagaju ataranabonera izina avuga ko izacururizwa ku mbugankoranyambaga zirimo Spotify, iTunes, Youtube n’zindi zishobora kwinjiriza umuhanzi, Ubusanzwe uyu muhanzikazi afashwa ibikorwa bye bya muzika n’inzu itunganya umuziki izwi nka IDA Records, Aho yakoreye ibihangano bye byose.

Iyi Album kandi yagombaga kumurikwa mu kwezi kwa Kamena gusa kubera icyorezo cya Covid-19 bikaba byarabaye ngombwa ko hagiye gushyirwaho andi ma tariki yazamurikiwaho ibikorwa bijyanye n’ibitaramo ndetse n’indi myidagaduro byafunguwe,

Lita Kagaju watangiye ibijyanye no kuririmba ubwo yigaga mu mwaka 5 w’amashuri yisumbuye, Yamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo yitwa ‘Reason with me’ ya Rude Boy wahoze mu itsinda rya P-Square, Ndetse anakora izindi ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi mu banyarwanda zirimo Jamaa, Gukunda ndetse n’iyitwa No Offense

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!