FIFA yasabye ubushishozi mu guhana abakinnyi bashyigikiye abigaragambya, Nyuma y'urupfu rwa George Floyd.

FIFA, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, rirasaba abategura amarushanwa kujya babanza gutekereza cyane ku byemezo n’imyanzuro bafata, bakareba niba ari ngombwa guhana abakinnyi bashyigikira abigaragambya nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, avuga ko FIFA yumva neza uburemere bw’ibyumvire n’impungenge zagaragajwe n’abakinnyi benshi zijyanye n’ikibazo cy’ibyabaye ku mwirabura George Floyd, FIFA irasaba abategura amarushanwa na za shampiyona gutekereza neza ku bihano,Nyuma yuko ku munsi wo ku cyumweru, umwongereza Jadon Sancho watsinze ibitego bitatu, agahabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo kwerekana agapira k’imbere kanditseho “Justice for George Floyd” cyo kimwe na mugenzi we bakinana, Achraf Hakimi na we werekanye ubutumwa nk’ubu busabira ubutabera George Floyd.

Tubabwire ko muri leta zunze ubumwe za Amerika ikomeje gufata indi ntera, Nyuma y’urupfu rwa George Floyd, Ibyatumye Perezida Donald Trump afata icyemezo cyo kwifashisha igisirikare ngo kiyihoshe, Abakinnyi batandukanye bakomeye kw’Isi barimo Paul Pogba, Mario Balotelli na Marcus Rashford bakomeje kwerekana ko batishimiye urupfu rwa George Floyd, Aho bakomeje gutanga ubutumwa busabira ubutabera mugenzi wabo.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!