Abakobwa: Dore ibimenyetso by’ingenzi byakwereka ko nta gaciro ugifite imbere y’umusore mukundana.

Akenshi iyo ubushuti hagati y’umuhungu n’umukobwa bugeze ku ndunduro yo gusenyuka, umwe aba atagifite agaciro imbere y’undi agashaka uko yahagarika uwo mubano, Impamvu nyamukuru yo gusenyuka kuwo mubano rero ni uko umuhungu (umugabo) aba atakibona agaciro k’umukunzi we cyagwa se umukobwa (umugore) akabona inshuti ye ntagaciro igifite imbere ye.

Aha turibanda ku abasore(abagabo) ibintu bibagaragaraho iyo batagiha agaciro abakunzi babo bityo igihita kiza mu ntekerezo zabo akaba ari uko bahagarika urukundo ari nabwo bashaka inzira cyagwa impamvu zo kuruhagarika burundu, Gusa hari abakobwa bacye bahita babivumbura ariko hakaba n’abandi bashiduka byarangiye .

1. Umuhungu cyangwa umugabo atangira guhisha umukunzi we ibintu by’ingenzi: Iki nicyo kintu cya mbere kigaragaza abahungu batagiha agaciro abakunzi babo, Mu gihe cyera yajyaga amubwira byose, Ariko akaba asigaye aguhisha ibintu byose by’ingirakamaro mbese akabigira ibanga, akabyihererana, Wowe mukobwa rwose ihutire kumenya ko icyi ari icyimenyetso cyuko  ntagaciro ugifite imbere ye.

2. Kwibaza  byinshi cyangwa akakubaza byinshi : Akenshi umusore mukundana cyangwa umugabo wawe uba usanzwe uzi uko ataye, niba agira amahane cyangwa atayagira, Rero igihe uzabona asigaye aza akakubaza ibintu byinshi atajyaga akubaza rimwe na rimwe akavangamo gushaka kugutonganya nyangwa kuvuga nabi, Ibi ni ikimenyetso cyuko umukunzi wawe cyangwa umugabo wawe atakiguha agaciro ndetse akaba asigaye yumva amabwire y’abakuvuga nabi.

3.Kuba atakikugisha Inama akifatira ukifatira umwe mu myanzuro: Umusore cyangwa umugabo utagiha agaciro umukunzi we cyzangwa umugore we, Atangira kugira byinshi akora atabajije umukunzi we cyangwa umugore we cyangwa ngo amugishe inama nibura, Mu gihe mbere hose yahoze amugisha inama ndetse ntacyo yakoraga undi atabizi.

4.Guhagarika bimwe mu bikorwa by’imyadagaduro: Akenshi umusore cyangwa umugabo ukunda umukunzi we cyangwa umugore bya nyabyo aba yarashyizeho iminsi runaka yo gusohoka bakajya kwishimisha ahantu hatandukanye habugenewe, Rero mu gihe wowe mukobwa cyangwa mukobwa ugifite agaciro imbere y’umusore mukundana cyangwa umugabo wawe, Izi gahunda uzasanga atakizishyiramo imbaraga nka mbere, Ndetse numubaza impamvu usange akubwira ko asigaye afite akazi kenshi aza ananiwe.

5.Guhindura imivugire kuri telephone: Ubusanzwe abakundana bya nyabyo usanga bafite imvugo zihariye ndetse zuje urukundo, Urugero: Amazina atandukanye atetesha arimo Cheri, Chou chou, Mutima n’utindi nkatwo, Mu gihe umugabo wawe cyangwa umusore mukundana atakwita aya mazina cyane ahubwo akakwitaba nk’abandi bose, uzashyiremo akabazo kuko hari icyo biba bihatse, Ndetse bigaragaza ko umubano utagihagaze neza.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!