Dr John Pombe Magufuli yashyize ibuye ry’ifatizo ahari gukorwa inzira ya Gari ya Moshi yo mu butaka.

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yashyize ibuye ry’ifatizo ahari gukorwa inzira ya Gari ya Moshi yo mu butaka (SGR/Standard Gauge Railway) izahuza icyambu cya Dar es-Salaam n’ibihugu bituranyi by’iki guhugu birimo u Rwanda, Uganda, Burundi na DRC.

Perezida Magufuli avuga ko benshi batemeraga iby’uyu mushinga

Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga w’inzira yo mu butaka izaturuka ahitwa Rudewa ikagera ahitwa Kilosa, ifite ibilometero 24, ukazatwara Miliyari 14,2 USD.

Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kubaka iyi nzira, kikaba kigeze kuri 82% kikaba cyarahaye akazi abantu 13 000.

Perezida John Pombe Magufuli ubwo yatangizaga icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, yavuze ko uzanye andi mahirwe mu kuzamura ubukungu bwa kiriya gihugu, asaba abatuye muri kariya Karere ka Kilosa kuyabyaza umusaruro.

Yavuze kandi ko uyu mushinga washowemo akayabo k’amafaranga y’igihugu cyabo avuye mu misoro y’abaturage bacyo bityo ko n’inyungu zizawuvamo zigomba kugera kuri bose.

Uyu mukuru w’Igihugu cya Tanzania yavuze ko kubaka igikorwa nka kiriya cya rutura bigaragaza ko ntakidashoboka.

Ati “Ntabwo nari nizeye ko buri wese yanyumva ubwo nazamuraga igitekerezo cy’uyu mushinga wo kubaka inzira yo mu butaka muri Tanzania yewe na kabineti yanjye Abaminisitiri ntibizeraga ko ibi byashoboka ariko ubu mwese muri abahamya w’ibiriho biba.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga wose watangiye muri Gashyantare 2019, uzarangira mu Mutarama 2021 ukazatarwa Miliayari 32 USD, ukaba uri kubakwa n’abubatsi b’imbere muri kiriya gihugu cya Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!