Bimwe mu bikorwa by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi, byatangiriye muri Afurika

Hari byinshi mu bikorwa byateje imbere ubuzima bw’ikiremwamuntu byavumburiwe ndetse bigatangirira ku mugabane wa Afurika mbere yuko bigera ahandi hose kw’Isi, Ibi bikorwa birimo ibishingiye ku buhinzi ku bumenyi ndetse n’ibindi by’ingenzi birimo ibi bikurikira:

1.Ikawa : Igihingwa cya Kawa ni bumwe mu butunzi bwa Afurika ku kigero cyo hejuru byumwihariko mu bihugu birimo n’U Rwanda, Ikawa ifite akamaro gahambaye cyane byumwihariko ku bihugu nka Amerika, ubutaliyani n’ibindi, Igihingwa cya Kawa cyavumbuwe n’umworozi w’ihene wo muri Ethipia witwa Kaldi, Ikawa yaje gukwirakwizwa mu bihugu by’abarabu, Ndetse kugeza ubu ikawa ikaba ari kimwe mu bihingwa bikunzwe ndetse binahenze nyuma yo kuvumburirwa muri Afurika

2. Calendar : Calendar ni mubazi idufasha kubara no gukurikirana iminsi igize ukwezi ndetse n’umwaka, Bityo tukabasha kumenya imyaka ihise, Iyi mubazi yatangirijwe muri Afurika mu myaka isaga 5,000 mu gihugu cya Egypt, Calendar yatangijwe n’abanya misiri bakayifashisha mu kugenzura ibihe by’ukwezi ndetse n’izuba ku bari baturiye umugezi wa Nile.

3.Amasomo y’ubuvuzi : Kuri uyu munsi wa none mu burezi harimo amashami y’ubuvuzi, Aho abana babasha gukurikira aya masomo ndetse abenshi bakabasha kuvamo abaganga bakomeye, Igitekerezo cyo kwigisha no guhugura abanyeshuri muri aya masomo ajyanye n’ubuvuzi n’imiti cyatangiriye mu gihugu cya Egypt mu kiswe “Egyptians Civilisation”

4.Ibirungo by’umubiri : Menshi mu masabune ndetse n’amavuta dukoresha mu buzima bwa buri munsi akomoka ku mugabane wa afurika mu bihugu nka Senegal, Sudan n’ahandi

5.Ibishushanyo by’ibibumbano : Kugeza kuri iyi saha hari abanyeshuri batandukanye bakurikira amasomo yo gushushanya ndetse akabanabatunga ubuzima bwose, Ibishushanyo by’ibibumbano bya mbere birimo “Pyramids” n’ibindi, byagaragaye muri Afurika mu gihugu cya Egypt , ibi bishushanyo byagize uruhare rukomeye mu gutangizwa kw’amashuri yigisha ibijyanye no gushushanya.

Related posts

Leave a Comment