Ibifashijwemo na Neymar, Paris Saint-Germain yegukanye Igikombe cy’u Bufaransa.

Mu mukino wabereye kuri Stade de France yari ihuriwemo abafana batarenze 5000 ku wa Gatanu, Ukaba ari nawo wari umukino wa mbere w’irushanwa ubereye ku butaka bw’u Bufaransa kuva Shampiyona n’andi marushanwa bisubitswe muri kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ikipe ya Paris SaintGermain niyo yafunguye amazamu ku munota wa 15, ku bufatanye bwiza bwa Angel Di Maria na Kylian Mbappé, Ndetse ku umupira ukaza kwisangira Neymar Junior aho yari ari maze atazuyaje ku ishoti rikomeye na ahita awohereza mu nshundura, Ikipe ya St. Etienne yakomeje kugerageza ibishoboka byose harimo no kwataka cyane izamu rya Psg, Gusa ari nako igaragaza igihunga gikomeye ibyaje no gutuma nko ku munota wa 37 Loic Perrin kapiteni wa St Etienne yakoze ikosa rikomeye yakoreye kuri Kylian Mbappé ryatumye anahabwa ikarita y’umuhondo yanaje kuvamo itukura igahabwa uyu musore.

Igitego kimwe rukumbi cya Neymar ni nacyo cyabonetse mu mukino kugeza urangiye, Maze Paris SaintGermain yegukana Igikombe cy’Igihugu ku nshuro yayo ya 13, Ari nako ivunikisha umukinnyi wayo ukomeye Kylian Mbappé.

Related posts

Leave a Comment