Dore amagambo 5 abagabo bishimira cyane ko bayabwirwa n’abagore babo.

Ubusanzwe biba bigoye ko wabona ijambo wabwira umugabo wawe akagahora yishimye nubwo kuri twe tubirebera hanze tuba twiyumvisha ko byoroshye cyane, Aya ni amwe mu magambo abagabo bishimira kubwirwa n’abagore babo akabakora ku mutima cyane ugereranyije n’andi babwirwa.

1.Ndakwizera : Iri jambo rikunze gusubizamo umugabo imbaraga mu rukundo ndetse akumva ko inzozi ze ziri kuba impamo cyane ko aba aribwiwe n’umwunganizi we mu rukundo, Kuko ni ingenzi ko umugabo wawe umubwira ko umwizera mu gihe we ubwe aba yifitiye urwicyekwe cyane ko ahura na benshi barimo n’igitsinagore.

2.Urasa neza: Igihe cyose ubonye umugabo wawe amaze kwitegura hari aho agiye kujya cyangwa se atashye avuye mu kazi ukamubwira ko asa neza kandi ari mwiza byubaka itafari rinini ku rukundo rwanyu cyane ko imbaraga n’umuhate aba yakoresheje ashaka gusa neza aba abonye ko zitapfuye ubusa.

3.Ntabwo umeze nk’abandi bagabo: Iri naryo ni ijambo abagabo bishimira kumva mu matwi yabo byumwihariko baribwirwa n’abagore babo, Cyane ko riba rirata ubutwari bwabo mu ngo zabo ndetse bikagaragaza agaciro abagore babo babaha mu rugo.

4.Ntakosa rihambaye wakoze: Akenshi hari abagore bakunze kubwira nabi abagabo babo ndetse bakabamariraho umujinya mu gihe bakoze amakosa, Nyamara bakirengagiza ko gukosa ari ibya buri wese, Guturisha umugabo wawe ukamubwira ko nta kosa ridasanzwe yakoze biba byiza cyane kandi bigakomeza urukundo kuko bituma umugabo arushaho guknda umugore we kuko atari umunyamahane utabanza gutekereza.

5.Ndakubaha: Abagabo benshi bakunda guhora babwirwa ko bubahwa n’abagore babo nyuma na mbere ya buri mwanzuro bafashe mu rugo cyangwa n’ahandi, Ibi bituma abagabo bumva ko imbaraga n’umurava bakoresha abagore babiha agaciro.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!