Aline Munezero uzwi nka Bijoux muri “Bamenya” yambitswe impeta n’umukunzi we banitegura kurushingana {Amafoto}

Munezero Aline wamenyekanye cyane muri sinema Nyarwanda byumwhariko muri Filime yakunzwe cyane nka “Bamenya” agakinamo yitwa Bijoux, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushingana witwa Abijuru Benjamin.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 28 Kanama 2020, ndetse bigakorwa mu muhezo cyane ibirori byo kwishimisha bitemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Covid-19, Mu marangamutima menshi Bijoux yatanze ubutumwa kuri icyo gikorwa yakorewe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram agira Ati “Uru rukundo ni inzozi, uri inzozi, igisubizo cy’amasengesho yanjye, uri ikimenyetso cy’ubwiza bw’Imana kuri njye. Nzarinda iyi mpano by’iteka. Nta wundi tuzamarana igihe cy’ubuzima nsigaje kuri iyi Si. Uri igice cy’ubuzima bwanjye, nshuti yanjye magara niteguye kubana nawe

Tubabwire ko uyu Munezero Aline wamenyekanye cyane nka “Bijoux” bivugwa ko asanzwe afite umwana bivugwa ko yabyaranye n’umunyamakuru Kayitare Mustapha bahoze bakundana bakaza gutana

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!