Ruhango: hatanzwe ibihembo ku midugudu 17 yahize indi mu kwishyura neza Mituweli.

Mu karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo imidugudu igera kuri 17 yakuwe muri 533 yahembwe nk’imidugudu yahize indi mu kwishyura neza ubwisungane mu kwivuza “Mituweli” ibifatwa nko kwesa umuhigo kuri iyi midugudu.

Kwishyura neza ubwisungane mu kwivuza “Mituweli” bikagera kuri 100% byatewe n’uburyo bashyizeho bwo gushyiraho amatsinda bise aya Mituweli, Aho abaturage bose bizigamira amafaranga bazakuraho ayo bishyura mu bwisungane bwo kwivuza, Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Bukomero uri mubahawe ibihembo.

Umuyobozi kandi w’uyu mudugudu wa Bukomera Ngiruwonsanga Vital yavuze ko ibanga bakoresheje ari ukunoza imikorerere n’imikoranire hagati mu bayobozi no kwegera abaturage bose bagahurira mu matsinda yoikubitsa no kugurizanya, Yagize Ati “Agira ati, “Dufite amatsinda ya Mituweli twiteguye ko mbere y’uko uyu mwaka urangira tuzaba twamaze kwishyura amafaranga y’umwaka utaha ku buryo nta na rimwe umudugudu wacu uzigera usubira inyuma kuko iyo wahembwe uba ugomba kugaragariza uwaguhembye ko utahembewe ubusa

Abakuru b’imidugudu yahembwe bagaagaje ko kwigisha abaturage akamaro ko kwishyura ubwisungane mu kwivuza no kwizigamira mu bimina ari byo byatumye babasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Umukuru w’umudugudu wa Nyarunyinya mu kagari ka Gitisi Munanira Pascal wahembwe igare yavuze ko nabo bahereye mu bimina byo kwizigamira ariko hakongerwamo kuganira no kwigisha abaturage ko nyuma yo kugabana amafaranga bagomba kujya bishyura ubwisungane, Yagize ati “Agira ati, “Iyo twasuraga umuturage, twajya kumureba tugasanga ntayo arabona twaragenda akaduha indi tariki tuzagarukiraho nawe yabona tumuhozaho ijisho akareba uko yishyura”

Habarurema Valens, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens yavuze ko kugenera imidugudu yahize iyindi ibihembo ari ukugaragariza itaresheje neza umuhigo ko byose bishoboka ndetse bakaba banibuka kwikubita agashyi.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!