Mu mafoto reba uko umuraperi Fireman yateye ivi yambika umukunzi we impeta.

Uwimana Francis uzwi cyane nka Fireman yamaze gusezera ku busiribateri nyuma yo kuva mu kigo ngororamuco cya Iwawa akaza yahinduye ibitekerezo n’intego, yahise atera ivi yambika impeta y’urudasaza umukunzi we Kabera Charlotte.

Fireman umwe mu basore bakunzwe n’abatari bake muri muzika nyarwanda, Nyuma yo kuva ku kirwa cya Iwawa agasubira mu buzima busanzwe, kuri ubu yambitse impeta umukunzi we Kabera Charlotte amusaba kuzamubera umugore kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kanama 2020, Ni mu birori bitarambiranye bitewe n’mpamvu z’icyorezo cya Covid-19, Mu marangamutima menshi nyuma yo gutungura umukunzi we Fireman yatanze ubutumwa bwe agira ati “Nta byinshi mfite byo kuvuga uretse kuvuga ko uyu ari umunsi mpaye agaciro cyane mu buzima bwanjye”

Ubu butumwa bwa Fireman bwari bwiganjemo kuzimiza ndetse asa n’udashaka kuvuga ku bijyanye n’iby’imishinga y’ubukwe bwe cyangwa gusezerana haba mu mategeko cyangwa imbere y’Imana. Nubwo ubusanzwe kwambika umukunzi impeta bica amarenga yo kurushinga, Fireman we yavuze ko nta byinshi abivugaho, abwira abari muri iki gikorwa ko igihe nikigera azabamenyesha, Fireman kugeza ubu tubabwire ko yamaze kubona abaterankunga b’umuziki we ndetse n’ibindi bikorwa bye bifite aho bihuriye na muzika, Aba akaba ari abitwa “Tacona” basinyanye amasezerano y’imikoranire.

Abo muri Tacona batangaje ko iyi ntambwe Fireman ateye ishobora kuzaba umusanzu n’umusada ukomeye kuri bo ndetse na Fireman muri rusange, Ibyishimo byari byose kuri Fireman n’umukunzi we wamubwiye “Yego”, Ibi birori kandi byabaye nyuma y’umunsi umwe Kabera Charlotte,umukunzi wa Fireman yizihije isabukuru ye y’amavuko.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!