Ubutumwa perezida Kagame, yageneye Arsenal yegukanye igikombe cya 16 cya Community Shield.

Perezida w’U Rwanda Paul Kagame yashimiye cyane Ikipe ya Arsenal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Community Shield itsinze Liverpool ku mukino wa nyuma kuri penaliti 5-4.

Ni nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Wembley kuri uyu wa 29 Kanama 2020, ibifashijwemo na kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang, Ikipe ya Arsenal FC iki ni igikombe cya 16 yegukanye, Igitego kimwe rukumbi cya Liverpool cyatsinzwe na Takumi Minamino,Penaliti yasezereye ikipe ya Liverpool yahushijwe n’uwitwa Rhian Brewster.

Ubusanzwe igikombe cya Community Shield gikinirwa n’amakipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye FA Cup mu mwaka w’imikino uba wabanjirije uwo mukino, Nyuma yo kwegukana igikombe, Ikipe ya Arsenal yahawe ubutumwa bw’ishimwe n’mukuru w’igihugu cy’U Rwanda usanzwe ari n’umukunzi wayo cyane, Perezida kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Nishimiye Arsenal kuri #Community Shield, Ni ukubaka buhoro ariko bihamye dusubira ku budahangarwa, Mwakoze.”

Tubabwire ko Perezida Kagame yabaye umufana wa Arsenal kuva muri 1996, aho avuga ko ayikundira umukino mwiza ikina yatsinda cyangwa igatsindwa, Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’iyi kipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara “Visit Rwanda” ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Related posts

Leave a Comment