Impamvu zikomeye zituma buri muntu, aba agomba kwirinda gusinzira yasamye.

Abenshi muri twe tujya dusinzira twasamye ndetse byabaye nk’ingeso, Nubwo abenshi tutamenya ko byabayeho ahubwo tukabibwirwa na bagenzi bacu twararanye cyangwa batubonye, ariko icy’ingenzi ni ukumenya ko atari byiza bityo tukaba twabasha kubikumira cyangwa kubyitwararika.

Gusinzira twasamye bigira ingaruka kandi zitari nziza, Nkuko tugiye kuzirebera hamwe hano kugirango nawe utari ubizi ubimenye wirinde hakiri kare, Aha tugiye kwifashisha inkuru y’umugore wo mu gihugu cy’uburusiya wagize winhiwe n’inzoka mu muhogo, Uyu mubyeyi w’imyaka 63 y’amavuko ubwo yati aryamye wenyine kuko nta mugabo agira ndetse abana be bakaba biga mu bwongereza, nyuma yo gusinzira yasamye inzoka yinjiye munzu maze iboneza aho yari aryamye ihita yinjira mu kanwa mpaka mu ihagamye mu muhogo, Nyuma yo gutabaza abaturanyi bamwirukankanye kwa muganga maze bamuha ubutabazi, Ku bw’amahirwe ntiyagira icyo aba

Udusimba dutandukanye turimo inyenzi, imibu, imiserebanya, ijeri n’utundi biroroshye dushobora kuboneza mu kanwa k’umuntu wasinziriye yasamye ndetse tumwe dufite ubumara tukaba twabasha kumukora cyane Gusinzira wasamye kandi bishobora guteza ikibazo cyo kwakira imyanda itandukanye itera indwara zandurira mu mwanda, harimo inkari z’utu dusimba twavuze haruguru, amabyi y’imbeba ndetse n’utundi dusimba tugendagenda mu bisenge by’inzu

Gusinzira wasamye kandi bishobora guteza ikibazo cyo gukorwa n’amatembabuzi yo mu kanwa azwi nk’Amacandwe, bitewe nuko habaho gushitagurika bihurirana no guta inkonda zishoka ku matama, Gusinzira wasamye kandi bishobora guteza ikibazo cyo gukorwa n’amatembabuzi yo mu kanwa azwi nk’Amacandwe, bitewe nuko habaho gushitagurika bihurirana no guta inkonda zishoka ku matama, Gusinzira wasamye byongera urugero rwo kugona bityo umuntu akisanga arara asakururiza abandi bitewe no gusinzira yasamye

Dusoreze ku cyinyabupfura, Gusinzira wasamye bishobora kugaragara nk’ikinyabupfura gike bitewe nuko uwasinziriye yasamye akunze kurangwa n’akavuye mu bitotsi bye.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!