Eliel Sando yahishuye ko umuziki nyarwanda bamwe bavuga ko utera imbere, we abona usubira inyuma mu buryo butagaragarira buri wese!

Niyonzima Eliel wamenyekanye cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda nk’umunyamakuru ndetse nk’umu producer utunganya amashusho y’indirimbo yashimangiye ko umuziki atari kubona iterambere ryawo nkuko benshi babibona ndetse anagaruka ku ruhare rwe mu muziki nyarwanda w’imyaka yatambutse.

Eliel Sando yakoze byinshi bitandukanye mu ruganda rwa muzika nyarwanda birimo gufasha abahanzi bakizamuka kumenyekanisha ibihangano byabo ubwo yakoreraga igitangazamakuru kizwi nka inyarwanda.com ndetse no gukorera bamwe mu bahanzi bakomeye amashusho y’indirimbo zabo zagiye zikundwa cyane, Uyu mugabo ni umwe mu ba producers bakora amashusho wubatse izina cyane mu myaka ya za 2007 kuzamura, Aho yagiye akora indirimbo z’bahanzi bakomeye barimo Riderman, Bably, Neg The General Pfla, Gisa cy’Inganzo, Dream Boys, SKANK Nation Ambassordors Of Christ n’abandi benshi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Eliel yagarutse ku ruhare rwe muri muzika nyarwanda ashimangira ubufasha yagiye aha abahanzi batandukanye yaba abafite amazina akomeye uyu munsi wa none ndetse n’abari bakiri kuzamuka, Eliel yanditse agira ati “Ni njye wamamaje ijamo Paparazzi bwa mbere mu Rwanda, nyuma mbona n’abandi batangiye kurikoresha mu buryo ntakunze n’ama websites aravuka arikoresha mu buryo ntakunze ubwo ibya Paparazzi mpita mbikatira mbiharira abandi n’ubunyamakuru bigeraho ndabukatira mbusigira abandi.

Eliel Sando kandi yanakomoje ku rwego umuziki nyarwanda uriho yemeza ko nubwo benshi bavuga ko wateye imbere cyane atariko we abibona bitewe n’impamvu zitandukanye abona zitagaragarira abandi, Sando yagize ati “Ndibuka hari abahanzi bampaga indirimbo zabo nkabagira Inama yo kudashyira izo ndirimbo hanze kubera zitari ku rwego rwiza ariko ubu umunyamakuru indirimbo iba ari nta kigenda ugasanga bayihaye agaciro idafite biba ari ukwicira umuhanzi, Muzika nyarwanda iyo bamwe bita ngo iri gutera imbere ku rundi ruhande mbona igenda isubira inyuma mu buryo butagaragarira buri wese kubera ibintu byinshi bitandukanye”

Tubabwire ko uyu musore wari umaze igihe atagaragara mu bikorwa byo gukora amashusho y’indirimbo, Ubu yagarutse ari gukora, ndetse akaba afite indirimbo zitandukanye amaze gukora zirimo iza Tonzi n’abandi batandukanye ndetse akaba yemeza ko akomeje gukorana ingufu zidasanzwe zizamusubiza ku rwego yari ariho

Related posts

Leave a Comment