Covid-19: Umujyi wa Kigali washyizeho ibihano bishya, ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu rwego rwokurushaho guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 ndetse no kurushaho gukarishya ingamba zo kucyirwaya, umujyi wa Kigali watangaje ibihano bizajya bihabwa abantu bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus, Aho umuntu uzajya ufatwa atambaye agapfukamunwa azajya acibwa amande y’ibihumbi 10 Frw kandi agashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24, akanahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire ku kwirinda iki cyorezo.

Nkuko byasohowe mu itangazo n’umujyi wa Kigali, ibihano byashyizweho bigena ibi bikurikiraka:

Mu gihe umuntu utambaye agapfukamunwa ari umwana uri hejuru y’imyaka ibiri, umubyeyi we cyangwa se undi muntu umurera, azajya acibwa amafaranga ibihumbi 10 Frw. Ni nayo mafaranga ku muntu wese utakambaye kandi agomba kuba akambaye.

Ku muntu warengeje igihe cyagenwe cyo kuba yageze mu ngo, ni ukuvuga isaha ya saa moya, uwo azajya yishyura ibihumbi 10 Frw kandi ashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda COVID-19, Ikigocyarengeje umubare w’abakozi bateganyijwe gukorera mu kazi (mu nyubako bakoreramo) nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Guverinoma, kizajya gicibwa amafaranga ibihumbi 150 Frw kandi ibikorwa byacyo bihagarikwe kugeza igihe hagaragarijwe ingamba zo kubahiriza amabwiriza.

Mu gihe imodoka itwaye umubare urenze abemewe, ni ukuvuga 50% by’imyanya ifite, nyirayo azajya acibwa amafaranga ibihumbi 25 Frw kandi ikinyabiziga cye gifungwe mu gihe cy’iminsi itarenze itanu, Umunyonzi uzajya afatwa atwaye umugenzi ku igare, we azajya acibwa amafaranga ibihumbi bitatu hanyuma we n’umugenzi bashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 bahabwe inyigisho zo kwirinda COVID-19, Umumotari uzajya utwara umugenzi kuri moto atambaye mu mutwe agatambaro mu kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, azajya acibwa ibihumbi 25 Frw kandi moto ye ifungwe iminsi itanu.

Umuntu warengeje igihe cyagenwe cyo kuba yageze mu ngo, ni ukuvuga isaha ya saa moya, uwo azajya yishyura ibihumbi 10 Frw kandi ashyirwe ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 no guhabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire mu kwirinda COVID-19, Abantu bitabira ikiriyo barengeze umubare wagenwe, uhagarariye umuryango azajya acibwa ibihumbi 10 Frw ku muntu wese warenzeho naho kwitabira umuhango wo gushyingura harengejwe umubare w’abantu bagenwe ubuyobozi bw’irimbi buzajya bwishyura ibihumbi 25 Frw ku muntu wese warenzeho, Umuntu wateguye, watumiye, witabiriye ibirori n’iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe (ingero nko gusengera mu ngo, isabukuru y’amavuko, ibirori byo gusezera ku bukumi [bridal shower], ibyo guha ikaze umwana [baby shower] n’ibindi); uwatumiye n’uwakiriye abantu bazajya bishyura ibihumbi 200 Frw kandi umuntu wese witabiriye icyo gikorwa acibwe ibihumbi 25 Frw.

Gukoresha amateraniro mu rusengero, mu musigiti na kiliziya hatubarijwe amwe mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyangwa se yose, icyo gihe umuyobozi w’aho hantu yabereye (mu rusengero, kiliziya cyangwa umusigiti) azajya yishyura ibihumbi 10 Frw kandi ibikorwa by’aho bihagarikwe mu gihe cy’ukwezi, Ku bafungura utubari yaba aho gasanzwe, muri hotel, muri restaurant, muri butike, muri Super market, mu ngo n’ahandi hahinduwe akabari; nyir’ubucuruzi cyangwa nyir’akabari azajya acibwa amafaranga ibihumbi 150 Frw, Umuntu uzajya uva cyangwa akajya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, azajya yishyura ibihumbi 50 Frw kandi ashyirwe ahantu habugenewe mu gihe cy’amasaha 24 anahabwe n’inyigisho zigamije guhindura imyumvire.

-Amasoko n’izindi nyubako z’ubucuruzi zitagennye uburyo bwo gufasha abazigana mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 burimo uburyo bwo gukaraba intoki, gupima umuriro, kwerekana aho guhagarara cyangwa kwicaza abantu bahanye intera no gushyiraho abafasha mu kubahiriza izo ngamba nabo bazajya bahanwa, Ku masoko n’amaguriro manini, azajya yishyura ibihumbi 300 Frw atangwa n’ubuyobozi bw’isoko, gare cyangwa inyubako z’ubucuruzi. Ku bandi bacuruzi, bakorera ahandi hose, nyir’ubucuruzi azajya yishyura ibihumbi 50 Frw. Ikindi ni uko isoko n’izindi nyubako z’ubucuruzi bizajya bihagarikwa mu gihe cy’iminsi itatu.

Umuntu uzajya uva cyangwa akajya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, azajya yishyura ibihumbi 50 Frw kandi ashyirwe ahantu habugenewe mu gihe cy’amasaha 24 anahabwe n’inyigisho zigamije guhindura imyumvire, Ku bijyanye no gutoroka ahagenewe kwita ku bafite uburwayi bwa COVID-19 cyangwa ahasuzumirwa abayikekwaho, icyo gihe umuntu watorotse azajya yishyura ibihumbi 10 Frw, uwamwakiriye nawe yishyure ibihumbi 100 Frw. Uwatorotse azajya asubizwa aho acumbikirwa habugenewe, bitabangamiye ko ashobora no gukurikiranwaho icyaha cyo kwanduza abandi ku bushake, Ku bafungura utubari yaba aho gasanzwe, muri hotel, muri restaurant, muri butike, muri Super market, mu ngo n’ahandi hahinduwe akabari; nyir’ubucuruzi cyangwa nyir’akabari azajya acibwa amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Tubabwire ko Ibi bihano bigena ko mu gihe umuntu utambaye agapfukamunwa ari umwana uri hejuru y’imyaka ibiri, umubyeyi we cyangwa se undi muntu umurera, azajya acibwa amafaranga ibihumbi 10 Frw. Ni nayo mafaranga ku muntu wese utakambaye kandi agomba kuba akambaye.

Related posts

Leave a Comment