Alain Muku arakataje mu kuzamura impano nshya abinyujije muri Label ye “Boss Papa”

Nyuma yo kuzamura abahanzi nka Nsengiyumva Francois{Gisupusupu} ndetse na Clarisse Karasira, Alain Mukurarinda uzwi nka Boss Papa, izina yanitiriye Label ye, yongereye amaraso mashya muri iyi label agamije kuzamura impano zabo.

Abahanzi barimo Nzamukurikiza Muhammed, {Kim’ Rugwe} na Gakemane Pacifique {Sagara Solozo} nibo bahawe amahirwe yo gufashwa mu bikorwa byabo bya muzika muri label ya Alain Muku “Boss Papa” binjiye mu muziki nk’itsinda basohora amashusho y’indirimbo yabo ya mbere bise “Zahara” bari mu maboko ya Alain Muku washinze Label yitwa “Boss Papa” nyuma yuko batangiye urugendo rw’umuziki mu mpera z’umwaka wa 2003 bitwa Just Friend.

Kugeza ubu label ya “Boss Papa” igwije abahanzi babiri biyongera kuri   Rwogera Doddy, Nsegiyumva Francois{Gisupusupu}, Rugamba Claude, ndetse n’abazwi nk’itsinda ry’Abarashi b’i Rwanda, Kim Rugwe yabwiye igihe.com dukesha iyinkuru ko bahise batekereza kwiyegereza Alain Muku, kugira ngo abafashe mu rugendo rw’umuziki batangiye nk’umuntu bari baziranye kuva mu 2003, Ati “Dufite amateka akomeye ku Kimisagara, twabyinnye mu marushanwa akomeye”, Kim avuga ko yari azwi ku izina rya Michael Jackson n’aho mugenzi we azwi ku izina rya Werrason, umuhanzi wabiciye bigacika muri Congo.

Alain Muku avuga ko vuba bidatinze ibikorwa by’aba bahanzi bigiye kwitabwaho ndetse bikazatanga umusaruro mwiza nkuko impade zombi zibyifuza.

Related posts

Leave a Comment