Covid-19: Inama y’Abaminisitiri yahinduye amasaha yo kugerera mu ngom avanwa kuri saa moya isubizwa kuri saa tatu.

Inama y’abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kane, yashyizeho ingamba nshya zo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, Ndetse zizanamo n’impunduka zitandukanye zirimo n’amasaha abaturage bagomba kugerera mu ngo zabo.

Izi ngamba zije nyuma y’ibyumweru bibiri gusa hashyizweho amabwiriza y’uko ingendo zibujijwe nyuma ya saa moya z’ijoro kugera saa kumi n’imwe z’igitondo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Amasaha ataravuzweho rumwe n’abaturage ndetse bamwe bakayivovotera cyane bavuga ko ataboroheye na busa, Aya mabwiriza akaba yari yashyizweho tariki ya 27 Kanama, Kugeza ubu amasaha y’ingendo yavanywe saa moya asubizwa saa tatu z’ijoro.

Mu zindi mpinduka ndetse n’amabwiriza byashyizweho harimo nko kuba Ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi mu modoka bwite (Private transport) zemewe ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima, Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira harimo inama n’ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo kwipimisha COVID-19 (abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi). Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira, Abantu bose bitabiriye ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki z’Igihugu bagomba kwipimisha COVID-19 kandi bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi.

Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira harimo inama n’ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo kwipimisha COVID-19 (abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi). Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirizwa, Tubabwire ko muri iyi nama nta myanzuro ndetse n’ingamba nyinshi byafashwe ugereranyije n’iyubushize kuko itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri risobanura neza ko “ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa” uretse izahinduwe.

Related posts

Leave a Comment