Ntabwo urwego ndiho najya kwiruka inyuma ya Riderman ngo dukorane indirimbo yagaragaza ko dufitanye umubano mwiza

Umuraperi Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General muri hip hop ya hano mu Rwanda, nk’umwe mu ba raperi bayitangije ndetse bakayikoramo byinshi yatangaje byinshi birimo uko umubano we na mugenzi we Riderman uhagaze, ibijyanye na Album ye agiye gushyira hanze ndetse n’ibindi.

Nyuma yuko uyu muraperi avuye ku kirwa cya Iwawa mu mezi macye ashize akomeje kwigaragaza cyane mu akora indirimbo ze nshya zirimo “Bapinge na Ibyacyera” ndetse n’izo aririmbamo n’abandi bahanzi nyarwanda kandi zikunzwe cyane muri iki gihe.

Aganira na Kigalisource.rw, Neg G yemeje ko injyana ya Hip hop idahagaze nabi kubw’uruhare rwa bamwe mu bahanzi bakizamuka bakoze akazi barimo B Threy yemera ko ari umwami wa Kinya Trap, Neg G The General uri mu isura nshya yavuze ko icyinyabupfura n’umurongo muzima ari kugenderaho uyu munsi wa none yabikomoye ku kirwa cya Iwawa ndetse ashimira Leta y’uRwanda kubwa gahunda ya Iwawa yashyizeho kuko ikomeje gufasha benshi.

Uyu muraperi avuga ko yemera abaraperi bashya barimo Racine, B Threy, Extra ndetse na Saxo, Ariko akemeza ko bakibura agashinge katuma bongera imirongo mizima mu ndirimbo zabo imeze nkiyo bakuru babo bandikaga “Ati twatanze umwanya kugirango hazamuke abandi baraperi bashoboye bigaragaze gusa bakwiye no kwigira ku makosa twakoze kugirango bubake ifatizo rizima, twababereye ibitambo duharura inzira bityo bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe

Neg G yavuze ko atemeranya nabavuga ko abahanzi nyarwanda bari gukora indirimbo zirimo ibishegu bagirango binjize amafaranga menshi, Kuko na mbere hose bajyaga bacishamo bakaririmba ku zindi ngingo, Ati “Cyeretse niba bagize amatwi yo kubyumva nonaha, ariko na mbere hose twanyuzagamo tukaririmba urukundo n’ibindi, Urugero bazumve indirimbo yanjye na Pfla yitwa “Vuvuzela” Ibi yabigarutseho nyuma yo gusabwa kugira icyo avuga ku ndirimbo “Waki Waki Remix” yaririmbyemo igashinjwa kuba yuzuyemo amagambo avuga ku busambanyi gusa.

Neg G yasoje garuka ku mubano we na mugenzi we bakuranye bakanatangira umuziki, Riderman avuga ko batabanye nabi gusa batajya babonana ndetse ko kuva yava iwawa batarabonana amaso ku yandi, Ati gusa “Urwego ndiho ntirunyemerera kwiruka inyuma y’umuntu ngo dukorane indirimbo cyangwa n’ibindi byatuma tugaragaza ko ntakibazo dufitanye” Neg G yiseguye ku bafana be kubw’uko yagombaga kumurika Album ye yise “Perestroika” tariki ya 15 Nzeri uyu mwaka, ariko hakaza kubamo ikibazo ku ndirimbo imwe iri kuri iyi album bityo agahitamo guhindura amatariko yo kumurikiraho iyi album akimurirwa mu matariki 10 na 15 z’ukwezi gutaha 2020, Iyi Album izaba iriho indirimbo zigera kuri 10 harimo izifite amashusho nizatayafite.

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA NEG.G

Related posts

Leave a Comment