Menya ibice 6 by’umubiri wawe udakwiriye gukozaho intoki inshuro zirenze imwe.

Hafi ya twese nk’abantu dukunda gukorakora ibice by’imibiri yacu n’intoki zacu, ndetse byamaze kutubana ingeso itagakwiye kuturanga, kuko hari ibice by’imibiri yacu dukwiriye kwigengesera gukozaho intoki zacu uko twiboneye nubwo benshi batababizi.

Intoki zacu umunota ku wundi zifata umwanda w’udukoko dutera indwara (Bacteria), uvuye ku bintu tuba twagiye dukoraho hirya no hino, birimo imeza, intebe, imyenda, amafaranga n’ibindi byinshi, Iyi ni nayo mpamvu iteka tugirwa inama yo guhozaho umuco wo gukaraba mu ntoki buri nyuma y’akazin na mbere yako, Twateguye iyi nkuru tugirango dufashe mwe mwese mutazi ibice by’umubiri bizirana n’intoki zifite umwanda:

1.Imyanya y’ibanga: Ibi bice by’umubiri birimo igitsina ndetse no mu kibuno ni ibice biba bigomba kugirirwa isuku y’ihariye cyane kuko byorohereza udukoko dutera indwara kubyinjiramo kuruta ibindi bice byose, Gukoza intoki zidafite isuku kuri ibi bice kirazira kuko bishobora gutera indwara zitewe n’utwo dukoko.

2.Iminwa: Hafi ya twese nk’abantu, abakuru n’abato dugira ingeso cyangwa twagiraga ingeso yo kuruma inzara z’intoki, ndetse benshi baracyagira iyo ngeso, Inzara zacu nicyo gice kibika umwanda cyane bityo igihe habayeho kuzirya udakarabye intoki neza n’isabune zishobora gutera indwara zo mu kanwa zitewe n’uwo mwanda wavuye mu nzara.

3.Amatwi: Icyi nacyo ni igice gishobora kwakira udukoko duterwa n’umwanda byoroshye cyane cyane iyo tumaze gukaraba hakabaho gukoza intoki zifite umwanda mu nzara cyangwa zidafite isuku ihagije mu matwi yacu mu gihe dukeneye kwishima, Iyo dukurenze intoki zacu mu matwi tuvuye gukaraba amazi ari ku ntoki abasha gutwara umwanda mu gutwi imbere, bityo bikaba byakuviramo indwara z’amatwi.

4.Uruhu: Ubusanzwe uru rwacu ni igice tuba tugomba kugirira isuku ihagije kugirango twirinde kwandura indwara ziterwa n’udukoko tw’umwanda, Iyo rero twikorakoye ku ruhu rwacu intoki zacu zidasukuye neza byakoroha kwandura indwara z’uruhu zirimo ubuheri n’izindi.

5.Amazuru: Benshi muri twe dukunze kwipfuna ndetse no gukorakora mu mazuru yacu dukoresheje intoki zacu ndetse tutabanje gukaraba neza bihagije, Ntabwo ari byiza kwipfuna dukoresheje intoki, ahubwo tuba tugomba gukoresha udutambaro twabigenewe ndetse nabo tukihutira kutumesa no gusukura intoki, Igihe ukeneye kwishima cyangwa kwikora mu izuru ni byiza gukoresha ako gatambaro kabugenewe.

6.Mu maso: Icyo nicyo gice cy’umubiri cyonyine cyorohera umwanda uwo ariwo wose kwinjiramo, Bityo tuba dukwiye kucyitwararika, Ni kenshi imyanda itandukanye yinjira mu maso yacu tukihutira kuyikuramo dukoresha intoki zacu rimwe na rimwe tutanazisukuye, Ibi sibyo rwose ahubwo ibyiza ni ugukoresha umuti w’amaso ukuramo umwanda.

Amagara araseseka ntayorwa, Ni byiza ko wakurikiza izi nama ziri muri iyi nkuru niba wifuza kugira ubuzima bwiza buzira umuze.

Related posts

Leave a Comment