Edouard Bamporiki yaburiye Bruce Melody ko ashobora kwimaraho abafana mu gihe yaba akomeje kuririmba ibihangano byigisha urubyiruko ubusambanyi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, yibukije ndetse anagira inama umuhanzi Bruce Melodie nk’umuhanzi ko umuziki ari gukora muri iyi minsi ushobora kumuha umusaruro atiteze kuva yatangira umuziki.

Ni nyuma yuko uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B hano mu Rwanda akomeje gusyirwa mu majwi nk’umwe mu bahanzi bakomeje gusohora ibihangano byigisha urubyiruko ubusambanyi, Indirimbo za Bruce Melody zishinjwa kwigisha ubusambanyi zirimo “Ntiza yafatanyije na Mr Kagame, Ubushyuhe yafatanyije na Dj Pius ndetse na Saa Moya yashyize hanze mbere ya Mahwi yafatanyije n’umuhanzikazi Meek Rowland, Edouard Bamporiki, yaburiye Bruce Melody mu kiganiro yagiranye na Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, cyagarukaga ku mpaka zimaze igihe z’ibishegu mu ndirimbo zikomeje gusohoka muri aya maze ashize.

Nyuma yuko abanyamakuru bakomeje kugenda bifashisha ingero z’indirimbo zaririmbwe na Bruce Melodie, Edouard Bamporiki war wirinze kugira umuhanzi atunga agatoki byatumye agira icyo atangaza kuri uyu muhanzi, Bamporiki yagize ati ”Yaramamaye, uriya muhungu se ntiyamamaye? Yaramamaye ahubwo ni uko ashobora kwiyamururaho abantu, nicyo kibazo kiraza kuba” Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki kandi atunga agatoki abahanzi nyarwanda nk’abatarafashije Leta mu bihe bya Covid-19, kuko mu gihe Isi n’u Rwanda byari mu kaga k’icyi cyorezo, bo icyo bakoze ari ukurarura urubyiruko gusa kurusha kuruha inyigisho zarufasha muri ibyo bihe.

Bamporiki yibukije abahanzi ko bari kwangiza amategeko kandi ashobora kubahana, ati ”Mbaye ndi umuhanzi nkaba mfite ibihangano byahanwa n’itegeko nabanza ngahanga ibyarikuraho kuko ribangamiye inyungu zanjye. Igihe usohora ibyo bihangano itegeko rihari uba wishyira mu bibazo”, Yanaburiye abahanzi nyarwanda kandi ko nubwo batabizi bakomeje kwiyambura amahirwe atandukanye, Amahirwe ayo ariyo yose bakagenewe na Leta kuko Leta idashyigikiye cyangwa ngo itere inkunga umuhanzi wamamaza ubusambanyi ati ”Turi kugana aho umuhanzi azajya akora igitaramo yabisabiye uburenganzira, abantu bakareba ibyo wahanze ugiye gutaramamo”

Edouard Bamporiki yagiriye inama abahanzi nyarwanda ko atari ngombwa kuririmba ibishegu kugirango babashe kwinjiza amafaranga menshi binyuze ku mbuga zirimo Youtube n’izindi, Kuko no mu gihe baba baririmba indirimbo bitarimo ndetse bari mu murongo mwiza ayo mafaranga babasha kuyinjiza, Ibi yabivuze yibukijwe n’umunyamakuru ko hari amafaranga abahanzi binjiza kuri Youtube Ati” Ariko hari menshi biyimye, kuri youtube se ni kwa se? Ejo nibayifunga ko u Rwanda ruzahoraho. Buriya hari ukuntu wirukanswa n’ibya nonaha ukirengagiza ingaruka bizakugiraho zihorahoAti nubwo abahanzi bibwira ko ari uburenganzira bwabo, ntibazahabwa amahirwe yo kwangiza umuco, Bamporiki avuga ko abahanzi bakora indirimbo zamamaza ubusambanyi baba bahemutse kandi ari abo kunengwa Ati “Kudatekereza ngo ubundi ndi inde wa nde? Nakurikirwaga na nde? Mfite abantu bangana iki? Ibije byose ukemera bikakujya hejuru biba ari uguhemuka ariko turi hano ngo tubinenge”

Related posts

Leave a Comment