Ibisigisi n’ihungabana bya Ndanda nk’umukinnyi wa ruhago yasigiwe n’urukundo rwe na Anita Pendo.

Nizeyimana Aphonse wamenyekanye nka Ndanda muri ruhago ya hano mu Rwanda ndetse akanakanyuzaho mu itangazamakuru kubera ibihe by’urukundo yagiranye n’umunyamakurukazi Anita Pendo, yahishuye byinshi abantu batazi ko yahuye nabyo bitewe niyo nkuru y’urukundo rwabo.

Gukundana no gutandukana kwaba bombi kwabaye inkuru zishyushye mu itangazamakuru, Ndetse abantu benshi bashinja Ndanda gutesha umwanya Anita Pendo, Nyuma yuko aba bombi bisanze mu rukundo ndetse bigatangira kugera hanze cyane mu mwaka wa 2016 nubwo ibyarwo bitaje kuba ihirwe bityo bikaza kurangira Ndanda na Anitha batandukanye ahagana mu mwaka wa 2018, Uru rukundo ariko nubwo rwihuse kurangira ntawakwirengaza ko rwaryoheye cyane aba bombi mu minsi yarwo myiza kuko banabashije kubyarana abana bagera kuri 2 nka Papa na Mama.

Ndanda nk’umukinnyi wa ruhago uba ugomba gukomeza akazi ke nta bindi bibazo byo mu mutwe afite, ni umwe mu bagizweho ingaruka n’uru rukundo kuko nyuma yo guhagarika gukundana na Anita, Uyu muzamu wari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye mu ikipe ya AS Kigali bitongeye kumukundira nkuko byahoze, Ndetse abakurikiranira hafi umupira w’amaguru hano mu Rwanda bakaza kwemeza ko urukundo rwe na Anita rwaba rwarabigizemo uruhare, Ibi byatumye mu 2019 ayivamo kuko amasezerano yabo yari yarangiye. Ntiyahise abona indi kipe yerekezamo, umwaka awumara adakina umupira w’amaguru, Ndetse Kugeza muri uyu mwaka wa 2020, Ndanda nta kipe arabona nubwo avuga ko hari izo bari kuganira yizeye ko bigenze neza zamuha akazi.

Uyu muzamu yaganirije kimwe mu bitangazamakuru cya hano mu Rwanda ku bihe bikomeye yanyuzemo mu rukundo, byahungabanyije n’imyitwarire ye mu kibuga, Ndanda ati “Kubaho ni ubunararibonye, ejo hashize hadusigira amasomo yo kuzabaho ejo hazaza. Umupira w’amaguru ni ikintu gisaba kuba nta kindi utekereza. Ubaye atari uko biri ntabwo wawukina uwo waba uriwe wese, Niba hari n’ibyo ugiyemo, bisaba kugira ngo ubihe umwanya wabyo ariko nugera mu kazi ntugire ikindi utekereza”, Ndanda ahamya kimwe mu bintu byamuzonze muri ibyo bihe ari abantu bamutukaga ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byanatumye muri icyo gihe azifunga ukwezi kose kugira ngo yihe amahoro, Ndanda asaba abantu kutajya bahubukira guca imanza mu gihe baba batazi neza ukuri kwa nyiri ubwite, kuko benshi mu bamututse ubu bamusaba imbabazi.

Ndanda kandi yakomoje ku mubano we na Anita kuri uyu munsi wanone, Ndetse anahishura ko nyuma y’uko abonye ko hari ibyo batari guhuza bishobora kubatera ibibazo bikomeye, bafashe icyemezo cyo gutandukana buri wese agatangira ubuzima bwe, Ati “Hari ibintu abantu bitiranya, umuntu mu ba mwarabyaranye aba akomeye, afite agaciro gakomeye, Bitavuze ko buri wese muri twe atabona undi bakundana. Ariko icya mbere ni uko tuba twubahana tudateshanya agaciro kuko abana ni abacu, Ntekereza ko ntamwifuriza ikintu kibi kandi amfitiye abana, nanjye ntiyanyifuriza ikibi kandi aziko hari abana tugomba gufatanya kurera. Mu gihe umwe muri twe yaba ameze nabi abana nabo bamera nabi kandi si ko tubyifuza

Related posts

Leave a Comment