Umuraperi Bushali ashobora kugezwa ku kirwa cya Iwawa mu mpera z’uku kwezi.

Umuraperi Hagenimana Jean paul ukoresha amazina ya Bushali mu njyana ya Hiphop hano mu Rwanda, yamaze gushyirwa ku rutonde rw’urubyiruko rugomba kujyanwa mu kigo ngororamuco giherereye ku kirwa cya Iwawa nyuma yo gufatwa kenshi akoresha ibiyobyabwenge.

Bushali wamenyekanye mu ndirimbo nka “Ni tuebwe, Agasima,Tsikizo, Tabati n’izindi nyinshi, si ubwa mbere akurikiranwaho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko no mu mpera z’umwaka wa 2019, Uyu muhanzi we na mugenzi we uzwi nka Slim drip ndetse n’abakobwa bari kumwe batawe muri yombi ndetse nyuma yo kwitaba urukiko bakaza kurekurwa nyuma y’amezi make, Bushali yongeye gufatwa aho ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge we na bagenzi be bagize agatsiko bareganwa, Ndetse amakuru yatugeragaho akaba yemeza ko nyuma yo kumara iminsi acumbikiwe mu kigo cyakira abategurirwa kujya kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa giherereye I Gikondo, ubu yamaze gushyirwa ku rutonde bidasubirwaho kuri ndetse kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020 Amakuru atugeraho avuga ko uru rubyiruko, rwamaze gukorerwa ibisabwa byose birimo gupimwa icyorezo cya Covid-19 n’ibindi basabwa kuzurizwa mbere yo kwerekeza ku kirwa.

Kugeza ubu uyu muhanzi yiyongereye ku bandi baraperi bagenzi be nabo batwawe kuri iki kirwa bakurikiranweho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge barimo “Fireman, Neg G The General ndetse na Young Tone, Aya makuru gusa aje nyuma yuko bamwe bari bazi ko uyu muhanzi na bagenzi be bamaze kugezwa ku kirwa cya Iwawa mu nsi ishize, Bushali yari afite indirimbo zitandukanye nshya asize ziri hanze zirimo “Bwoba” n’izindi yagiye akorana na bagenzi bo muri GreenFerry Music.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!