Gsb Kiloz yahurije izindi mbaraga muri Hip hop mu ndirimbo ye yasubiwemo “Akarwa Remix” yakunzwe n’abatari bake.

Indirimbo “Akarwa” y’umuraperi Gsb Kiloz benshi bakunze kubera ubutumwa bukubiyemo yasubiwemo ndetse yongerwamo ubutumwa bw’abaraperi bashya ariko bakomeye mu jyana ya Hip hop hano mu Rwanda.

Ni mu gihe uruhando rwa Hiphop Hano mu Rwanda rusa n’urushyushye cyane ndetse abaraperi bose basa n’abakangutse cyane bitewe n’umurindi w’abaraperi bakizamuka ndetse n’umurinda w’izindi njyana zari zikomeje gusa nizitsikamira iyi njyana cyane, Ibi byose byatumye benshi mu baraperi bakomeye ndetse batangiye umuziki mu myaka ya mbere bakanguka bakongera kwigaragaza ari nako bafatanya na barumuna babo, Gsb yahisemo gusubiramo indirimbo ye “Akarwa” ahurijemo abandi bahanzi bakora injyana ya HipHop bitewe nuko ngo yashakagako buri wese yatangamo ubundi butumwa bwafasha abaturarwanda, Ati “Nahisemo gusubiramo iyi ndirimbo mfatanyije na bagenzi banjye kubera ko ubwayo ari indirimbo, buri muraperi afite ibyo yavugamo bitandukanye n’ibya mugenzi we kandi n’ubundi ubutumwa bugakomeza gutambuka, Ikindi ni indirimbo yari yakunzwe n’abantu benshi barimo n’abaraperi bagenzi banjye, nabo bampa icyo gitekerezo birangira tubikoze kandi koko biri kwishimirwa n’abakunzi ba Hip Hop muri rusange.

Uyu muraperi yahamirije Kigalisource.rw ko asanga icyo aricyo gihe ngo injanya isubirane agaciro yari ifite mbere hose kandi ko badateze gusubira inyuma kuko ntacyo biteguye gutuma cyabakoma mu nkokora, Gsb kandi asanga ubufatanye hagati y’abahanzi bamaze igihe mu muziki ndetse n’abakiri kuzamuka bufite umumaro cyane, ku mpande zose kubera ko habaho guhuza abafana b’impande zombi, bityo bigaha izindi mbaraga injyana ya Hip hop muri rusange bivuye mu bakunzi bayo.

“Akarwa Remix” ihuriwemo n’abaraperi nka Neg G The General, Generous 44, Extra ndetse na Glory Majesty ndetse kugeza ubu ikaba iboneka ku mbuga nkoranyambaga z’aba baraperi ndetse no ku ma radio ya hano mu Rwanda mu gihe imyiteguro yo gufata amashusho yayo nayo irimbanyije nkuko tubikesha Gsb Kiloz, Nyuma y’Akarwa, Gsb avuga ko ibikorwa byinshi bikomeje ndetse vuba cyane abakunzi be baza kubona indirimbo zitandukanye yari amaze igihe akora, Gsb Kiloz yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka “Giti mu jisho” yafatanyije na Gisa cy’inganzo, Ibisekuru, Insazi, Ukuri kuraryana n’izindi nyinshi zatumye izina rye rifata mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, Indirimbo “Akarwa “ ya mbere yari yakozwe na Trackslayer ndetse na “Akarwa Remix” akaba ariwe wayikoze mu buryo bw’amajwi.

Ku ruhande rwa Neg G nk’umwe mu baraperi bubatse izina asanga ubufatanye nk’ubu (Collaboration) bwari bukenewe cyane kugirango Injyana yongere gusubira ku rwego rwiza bivuye mu guhanahana ibitekerezo hagati y’abaraperi bakizamuka ndetse n’abamaze igihe mu muziki.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO “AKARWA REMIX” YA GSB KILOZ,GENEROUS 44, NEG.G, GLORY MAJESTY NA EXTRA

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!