Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri bashya bagera kuri 6

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa yakiriye indahiro z’abasenateri batandatu bashya, barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis, Mukakarangwa Clotilde, Twahirwa Andre na Uwizeyimana Evode.

Abasenateri basyizweho basimbuye abandi Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bari barashyizweho na Perezida wa Repubulika nyuma y’abandi, ari nayo mpamvu basoje manda nyuma ya bagenzi babo. bashyizwe mu myanya nyuma y’umwaka umwe abandi basenateri batangiye manda, Abasenateri bashyizweho bari bafite imirimo itandukanye bari bashnzwe bahinduriwe maze bakarahirira kuba bamwe mu bagize Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26

Ubusanzwe Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, Ndetse na bane bashyirwaho n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda na babiri baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi, Mu miterere y’Umutwe wa Sena, nta na rimwe ijya ihagarika imirimo, bitandukanye n’Umutwe w’Abadepiel, Bituma Abasenateri bajyaho mu bihe bitandukanye, ku buryo no mu bihe by’amatora hari aba bagikomeje manda yabo,Ku wa 20 Nzeri 2019 nibwo Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane mu munani yemererwa n’itegeko, barimo Dr. Iyamuremye Augustin (ubu ni Perezida wa Sena), Nyirasafari Espérance (ubu ni Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma), Habiyakare François na Dr Mukabaramba Alvera (Visi Perezida wa Sena ushinzwe imari n’abakozi).

Abandi bane bari basigaye bagombaga kujyaho nyuma y’umwaka manda nshya itangiye, hirindwa ko habaho icyuho by’umwihariko mu nshingano yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo no kwemeza abayobozi, Aba basenateri bashyizweho nyuma y’uko ku wa 24 Nzeri 2020 Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, ryatoreye Mukakarangwa Clotilde na Mugisha Alexis kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena ndetse bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

SOURCE: IGIHE

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!