Nyuma yo gushyira hanze amashusho ya ‘2 Days’ Mr Emmy yasinye amasezerano y’imikoranire muri Label ya “Treasure Entertainment”

Nshimiyimana Emmanuel ukoresha amazina ya Mr Emmy muri muzika, ni umuhanzi mushya mu njyana ye yemeza ko adafite undi ayihuje nawe mu Rwanda ndetse akaba akorera umuziki we mu mujyi wa Kigali.

Uyu muhanzi wahoze akora injyana ya R&B ivanzemo gakondo yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo “Mr Kagame mu ndirimbo bise “Tega Amatwi” yakunzwe n’abatari bake, yanakoze kandi izindi ndirimbo zitandukanye zagiye zikundwe mu ntara y’uburasirazuba avukamo zirimo ”Digdown deep, Super Hero yafatanyije na Gsb Kiloz ndetse n’izindi nyinshi.

Mr Emmy wari umaze imyaka irenga 3 mu miziki, yahisemo guhindura injyana ndetse agatangiza injyana yemeza ko adafite undu uwo ariwe wese bayihuriyeho hano mu Rwanda, Indirimbo yambere iri muri iyi njyana yasohotse ku munsi w’ejo tariki 27 Ukwakira 2020 mu buryo bw’amajwi ndetse bw’amashusho, Uyu muhanzi nyuma yuko ashyize hanze agace gato gateguriza iyi ndirimbo ye yise “2Days” yafatanyije n’umuraperi “Extra” yahise abona umusanzu ugomba kumufasha kuzamura impano ye, Mr Emmy nyuma yo kugirana ibiganiro n’uhagarariye Label ya “Treasure Entertainment” Tresor impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agomba kumara Imyaka 5, Aganira na Kigalisource.rw, Mr Emmy yavuze kuri aya masezerano maze yemeza ko aziye igihe kuko ari inzozi yahoze arota kuzagira Label ireberera ibikorwa bye bya muzika Ati “Ikintu cya mbere bizamfasha ni ukumenyekanisha ibikorwa byanjye ku rugero rwiza, Ubu abakunzi bitege ko buri kwezi ngiye kujya mbaha indirimbo y’amajwi ndetse n’amashusho kandi bikoze neza kuruta mbere hose.

Mr Emmy kandi yasobanuye ko amasezerano yasinye adafite aho ahuriye n’indirimbo ye nshya yashyize hanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Ukwakira 20202 yise “2Days” ikoze neza ndetse yemeza ko igomba guhindura byinshi no kwerekana ubushya bw’injyana akora Ati “Kubera ko Treasure Entertainment yanyegereye ngo tuganire nsanzwe mfite umushinga w’indirimbo ndi gukoraho, Bizaba ngombwa ko iyo ndirimbo idashyirwa ku mbuga ndetse no muri gahunda za “Treasure Entertainment” Ahubwo ibyo tugiye gukorana nibyo bazagiraho uruhare.

Treasure Entertainement, ni label itaramara igihe kinini ibayeho ariko ikaba ifite intego ndetse n’ingufu bihambaye mu guteza imbere impano z’abahanzi bashya bafite intumbero, Kugeza ubu iyi label imaze gusinyisha abahanzi nyarwanda bagera kuri babiri gusa aribo Mr Emmy ndetse na Lil Ngabo, gusa amakuru atugeraho akaba avuga ko ubuyobozi bw’iyi label buri mu biganiro n’abandi bahanzi butarashaka gutangaza amazina mu gihe ibiganiro bitararangira.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 2 DAYS YA MR EMMY NA EXTRA

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!