Sosiyete ya TikTok ifatwa nk’ikibazo ku mutekano wa Amerika yahawe ibyumweru 2, byo kuba yagurishije ibikorwa byayo ihafite.

Sosiyete ya TikTok yongerewe ighe cy’icyumweru bibiri kucyo cyari yarahawe ku kuba yagurishije ibikorwa byayo ifite muri leta zunze ubumwe za Amerika, ndetse bigakurwa mu maboko yayo bikajya mu maboko ya sosiyete y’imbere mu gihugu.

Iki gihe gitanzwe kandi nyuma y’aho iminsi 90 yari yahawe urubuga rwa TikTok nk’igihe ntarengwa cyo kuba yagurishije ibikorwa byayo biri muri Amerika bikajya mu maboko ya sosiyete y’imbere mu gihugu itari byagakozwe, Kugeza ubu, uru rubuga nkoranyambaga rwongerewe ibyumweru bibiri ngo iki gikorwa kive mu nzira, ku munsi wo kuwa kane w’icyumweru turimo niwo wari watanzwe nk’umunsi wa nyuma ku gihe ntarengwa TikTok yari yahawe mbere, cyo kuba imikorere yayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igomba kuba yavuye mu maboko ya Sosiyete iyigenga ya ByteDance yo mu Bushinwa.

Ariko kandi iyi sosiyete ntiyahita ihanwa kuko iteka rya Perezida Trump ritasobanuraga neza niba TikTok izahita ikumirwa muri Amerika mu gihe yaba irengeje igihe ntarengwa yashyiriweho kuba yagurishije ibikorwa byayo ifitemuri letazunze ubumwe za Amerika, Niyo mpamvu Kuri uyu wa Gatanu tariki ya tariki 13 Ugushyingo 2020, Guverinoma ya Amerika yicaye ikemera ubusabe bwa TikTok bwo kongererwa igihe kugira ngo gahunda yo kugurisha ibikorwa byayo ribashe gukorwa neza .

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!