Umuhanzi nyarwanda Priscillah usigaye yitwa “Scillah” yakoze agashya mu ndirimbo ye nshya yise “Kakageste”

Umuhanzikazi Princess Priscillah, usigaye akoresha izina Scillah muri muzika ye yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Kakageste” yakozweho n’umu producer Colin Leonard ufite izina rikomeye cyane muri leta zunze ubumwe za amerika ndetse usanzwe ukorera abahanzi b’ibyamamare ku Isi.

Iyi ndirimbo nshya ya Scillah yanditswe na producer Element ariko ikorwa na Producer Giggz, ugarariye ‘4reigner Music Group, inzu itunganya muzika isigaye ifasha uyu muhanzi Scillah, Si aba ariko gusa kuko mu batunganyije iyi ndirimbo kugeza ishyizwe hanze harimo n’icyamamare kw’Isi mu gutunganya indirimbo z’abahanzi “Colin Leonard” wagize uruhare runini mu itunganywa ry’Amajwi y’iyi ndirimbo

Uyu mugabo “Collin Leonard azwiho kuba yarakoranye n’abahanzi bakomeye muri Amerika barimo Justin Bieber, Jay-Z, Bryson Tiller, Leona Lewis, Migos n’abandi benshi bakunzwe kuri uwo mugabane cyane cyane mu gutunganya Albums zabo zakunzwe cyane, Iyi ndirimbo “Kakageste” ya Scillah kandi yasohokanye n’amashusho yayo meza yakozwe n’abitwa “4reigner Motion

Indirimbo “Kakageste” ni indirimbo igaruka ku nkuru y’urukundo, Nubwo uyu muhanzi yemeza ko nta mukunzi afite muri iki gihe akemeza ko yakoze iyi ndirimbo kugirango abari mu rukundo n’abifuza kurujyamo bazishimire kuyibyina, “Kakageste” irimo amagambo asa nk’aho amenyesha kandi asaba urukundo, ndetse agasezeranya kutazahemuka no kutazaburira umwanya umukunzi, Uyu muhanzi yaherukaga gukora indi ndirimbo yise “Mutima” nayo y’urukundo yakozwe na Producer Gggz mu buryo bw’amajwi.

Priscillah usigayeukoresha izina rya Scillah avuga ko ari mu biganiro na label ya 4reigner Music Group’arko kandi nta masezerano barabasha kugirana n’iyi studio imaze imyaka icumi ikorera muri Amerika, Uyumuhanzi kandi ashimangira ko afite gahunda yo guha abanyarwanda umuziki umeze neza ndetse uhagije, Nyuma yuko icyorezo cya Covid19 gitumye atabasha gukorera igitarambo abayarwanda mu mpera z’umwaka wa 2020.

KANDA HANO UREBE IYI NDIRIMBO “KAKAGESTE” YA SCILLAH

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!