Uganda: Abagera kuri 28, nibo bamaze kugwa mu myigaragambyo yamaze gufata indi ntera.

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda umubare w’abamaze kugwa mu myigaragambyo ukomeje kuzamuka, Nyuma yo kuva kuri 19 ukagera kuri 28mu itangazo ryatanzwe na Police ya Uganda, Mu gitondo cyo kuri uyu gatanu tariki 20 Ugushyingo

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo muri iki gihugu yavuze ko abagera kuri 577 bamaze gutabwa muri yombi kubera ibikorwa by’urugomo biri kubera muri iyi myigaragambyo, Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine nk’umuhanzi yafashwe ku wa Gatatu asanzwe mu Karere ka Luuka aho yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Ashinjwa gukoranya abantu benshi ndetse baarenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.


Hirya no hino mu mujyi wa Kampala n’ahandi abaturage baragendana ibyapa bisaba kurekura Bobi Wine ndetse basaba ko Perezida Museveni yava ku butegetsi.

Nyuma yuko uyu mugabo afashwe bisa n’aho byabaye umusemburo w’imyigaragambyo iri kubera muri iki gihugu, Amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko Bobi Wine yanze gusinya inyandiko zari kumwemerera kurekurwa atanze ingwate, nyuma yuko polisi imutaye muri yombi ndetse ikamwangira kugira uwo mu muryango we cyangwa umunyamategeko babonana, Ku ruhande rwa Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine we avuga ko icyo acyeneye ari uko agezwa imbere y’urukiko akamenyeshwa ibyo aregwa cyangwa akarekurwa ntihagire ikintu yongera kubazwa.

Kugeza ubu ibikorwa bijyanye no kwiyamamariza amatora ya Perezida wa Uganda bisa n’ibyahagaze, Nyuma bamwe mu bakandida barimo Umuhanzi Bobi Wine afunzwe mu gihe umukandida Patrick Amuriat uhagarariye ishyaka FDC we yarekuwe.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!