Kayonza: Yapfiriye mu nzira amaze kubonana n’umuvuzi wa Kinyarwanda, nyuma yuko bivuzwe ko yarozwe.

Mu karere ka Kayonza, Umugore w’imyaka 51 y’amavuko witwa Mukandizihiwe Collette wari utuye mu Murenge wa Murundi yitabye Imana nyuma yo kugezwa mu maboko y’umuvuzi gakondo ubwo yajyanwagayo bivugwa ko yarozwe.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Werurwe 2021 mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini. Amakuru avuga ko uyu mugore yakomokaga mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Ryamanyoni mu Mudugudu wa Kabingo, Andi makuru yatazwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, avuga ko uyu mugore yavuye iwabo agiye kwivuza ku muvuzi wa Kinyarwanda ukorera mu Murenge wa Gahini, maze akaza kwitaba Imana amaze kubonana n’uyu muvuzi.

Yakomeje avuga ko uwo muvuzi wa Kinyarwanda adasanzwe azwi ngo kuko nta byangombwa afite, abo mu muryango wa nyakwigendera ngo bavuze ko icyatumye ajya kwivuza kwari ukuribwa umubiri wose yagize agakeka ko bamuroze niko guhitamo gushaka umuvuzi wa Kinyarwanda wamuha umuti. Yanatangaje ko uyu mugore yari yaje kwivuza ku muvuzi wa Kinyarwanda witwa Ntawizerundi Benjamin, Yapfuye ataragera iwe, uwo muvuzi yaramutumiye basangira inzoga ahantu mu rundi rugo “Ati “Ntituzi niba yaramuhaye imiti, nyuma rero uwo mugore ari gutaha nibwo yitabye Imana”

Nyuma yuko iyi nkuru imenyekanye, Uyu muvuzi wa Kinyarwanda yatawe muri yombi kugira ngo akorweho iperereza mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma harebwe neza icyamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini yaboneyeho gusaba abaturage kujya bagana amavuriro azwi kuruta kwizera abavuzi ba Kinyarwanda, Ati “Abaturage twabasaba ko uwagira ikimenyetso cy’uko mu mubiri we hatameze neza yakwihutira kugana ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima kimwegereye akareka kujya mu bavuzi ba Kinyarwanda kuko bamwe nta n’ibyangombwa banafite”

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!