Bitunguranye Perezida John P.Magufuli yitabye Imana azize indwara y’umutima Dore bimwe mu byaranze ubuzima bwe

Ku myaka 61, Uwari Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yitabye Imana azize uburwayi bw’umutima Nyuma yuko yari asanzwe arwariye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam .

Iyi nkuru y’urupfu rwa Magufuli yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu itagarijwe kuri Televiziyo y’Igihugu muri Tanzaniya, TBC ndetse na Visi Perezida wa Tanzaniya Samia Hassan Suluhu, Aho yemeje iby’iyi nkuru agira Ati ” Nibyo Yishwe n’indwara y’umutima aguye mu Bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga. Nyakubahwa Magufuli yajyanywe kwa muganga ku wa 6 Werurwe 2021, mu Bitaro byita ku ndwara z’umutima, Jakaya Kikwete Cardiac Institute

Perezida Magufuli yari amaze igihe kirerekire arwaye indwara y’umutima yo mu bwoko bwa ‘Atrial fibrillation’ Umuntu urwaye bene iyi ndwara, umutima we utera cyane mu buryo budasanzwe ku buryo ashobora kugira ibyago byo kuba n’imitsi yo mu bwoko yaturika cyangwa se umutima we ukaba wahagarara mu buryo butunguranye binajyana n’ibindi bibazo by’uburwayi bwawo, Mu itangazo yagejeje ku baturage ba Tanzania, Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara Magufuli yari ayimaranye imyaka irenga icumi, Ati “Yari ayimaranye imyaka isaga 10, yavuye mu bitaro ku wa 7 Werurwe akomeza imirimo ye, Ku wa 14 Werurwe yumvise amerewe nabi, ajyanwa mu bitaro bya Jakaya Kikwete, akomeza guhabwa imiti, anitabwaho n’abaganga b’inzobere bo muri iryo vuriro kugeza ubwo yitabaga Imana” Yasobanuye ko gahunda yo gushyingura izamenyekanishwa mu bihe biri imbere. Ati “Igihugu cyacu kizaba mu gihe cy’ikiriyo cy’iminsi 14 kandi amabendera azururutswa agezwe muri ½. Imana yamwisubije

Tanzanian PM Majaliwa says President Magufuli healthy, working | Al Arabiya  English

Bimwe mu byaranze Ubuzima bwa Perezida Magufuri Witabye Imana

Magufuli wari umaze amezi atanu atorewe kuyobora Tanzania, yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1959. Manda ye ya mbere nka Perezida wa Gatanu wa Tanzania yayitangiye ku wa 5 Ugushyingo 2015, Amashuri abanza yayigiye kuri Chato Primary School kuva mu 1967 kugeza mu 1974, ayisumbuye yayize mu Iseminari yitwa Katoke iherereye mu gace ka Biharamulo, icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri Mkwawa High School.

Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1981 ubundi amasomo ye ayakomereza muri Kaminuza ya Dar es Salaam aho yize ibijyanye n’Ubutabire, Imibare n’Uburezi, Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza n’iy’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam, Magufuli yamenyekanye cyane muri politike ya Tanzania mu 1995 ubwo yatorerwaga kuba umudepite, umwanya yavuyeho aba Minisitiri wungirije w’Abakozi n’Umurimo kugeza mu 2000, Kuva mu 2000 kugera mu 2006 yabaye Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, kuva mu 2006 kugera mu 2008 aba Minisitiri w’Ubutaka, mu 2008 kugeza mu 2010 yabaye Minisitiri w’Ubworozi n’uburobyi, kuva mu 2010 kugera mu 2015 yongeye kuba Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Yatorewe bwa mbere kuyobora Tanzania mu 2015, aba Perezida wa gatanu w’iki gihugu ahigitse Edward Lowassa, Mu Ukwakira 2020 nibwo Dr John Pombe Magufuli yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania ku majwi 84%, akaba yitabye Imana manda ye itararangira.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!