Ingabire Grace niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021 ryari rifitwe na Nishimwe Naomie{Amafoto}

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’URwanda nyuma yo guhiga abandi bakobwa 19 bari bahanganye muri rushanwa, Ndetse mu rugendo rutari rworoshye kuri we.

Nyuma y’itangazwa ry’abakobwa 37 bakomeje mu cyiciro cya pre-selection muri Miss Rwanda 2021, ndetse abakobwa bagatwarwa mu mwiherero ari nako amatora yakomezaga, Uyu munsi wari uwo gusoza iri rushanwa ndetse uwahize abandi akambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2021 ryari rifitwe na Nshimwe Naomie, Ni mu birori byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021, mu nzu mberabyombi ya Intare Conference I Rusororo, Abakobwa 20 bahataniraga iri kamba nibo bagombaga gutorwamo umwe urihabwa ndetse n’ibisonga bye

Kubera ingamba zo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19 ntabwo bantu bigeze bajya ahabereye iri rushanwa nk’ibisanzwe uretse abanyamakuru bake ndetse n’akanama nkemurampaka nabo babanje gupimwa.

Mbere y’uko ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2021 bitangira, abakozi ba EAP (East African Promoters) inasazwe mu bategura iri rushanwa babanje gusuzuma ibyuma ko bikora neza kugira ngo bize kuba binyuze amatwi y’abareba iri rushanwa, Shauku Band ni ryo tsinda ryataramiye abitabiriye ibi birori mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, Ni itsinda ry’abacuranzi ribarizwa muri Shauku Africa, inzu y’umuziki yafunguwe vuba, Ni itsinda ry’abacuranzi bize umuziki mu ishuri rya Muzika rya Nyundo biyongereyeho Sophia Nzayisenga na Dj Ira basanzwe bazwi mu Rwanda, Miss Mutesi Jolly ntiyagaragaye mu kanama nkemurampaka gahitamo Nyampinga w’U Rwanda 2021, nkuko yari yabitangaje mu ma saha ya mbere yuko irushanwa ritangira abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter

Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Creta, Ndetse akazajya ahembwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization, Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahabwa 9.600.000 Frw. mu gihe ubusanzwe Nyampinga w’u Rwanda yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift, yabaga ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 15 na 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tubibutse ko urugendo rwo guhitamo Nyampinga w’URwanda 2021 rwatangiye tariki ya 11 Ukuboza 2020, Naho amajonjora y’ibanze akaba yarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Ndetse akitabirwa n’abakobwa 413 bo mu ntara zose z’igihugu,Aribo baje gukurwamo 37 baje gutorwamo 20 bageze muri icyi cyiciro cya nyuma, Nyampinga w’U Rwanda atorwa agendewe ku kimero n’ubwiza, uwagize ubumenyi kurusha abandi ndetse n’Umuco nk’imwe mu nkingi y’indangagaciro z’abanyarwanda, Babifashijwemo na Shauka band abakobwa biyerekanye mu mbyino nziza za kinyarwanda, Akanama nkemurampaka kari kagizwe na Umurerwa Evelyne, Agnes Mukazibera, Munyaneza James, Teddy Kaberuka na Pamela Mudakikwa

Dore ko bihembo byagiye bitangwa

Nyampinga w’U Rwanda 2021, Ingabire Grace

Nyampinga w’U Rwanda 2021 Ingabire Grace azahabwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi, Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali, Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food, Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum, Internet y’umwaka wose azahabwa TruConnect Rwanda, Gutunganywa umusatsi mu gihe cy’umwaka bizakorwa na Keza Salon, Yemerewe kuba mu mpera z’icyumweru we n’umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose, Yemerewe kurya mu gihe cy’umwaka wose muri Cafe Camellia, Azahabwa telefoni igezweho azahabwa na MTN Rwanda.

Igisonga cya Mbere: Akaliza Amanda

Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Bella Flowers, Bourse na Kaminuza ya Kigali, Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atandatu.

Igisonga cya Kabiri: Umutoni Witness

Miss Umutoni Witness

Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Volcano Express, Azahabwa Bourse na Kaminuza ya Kigali, Yemererwe kuba mu minsi y’impera z’icyumweru yajya asohokera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy’amezi atatu.

Urutonde rw’Abakobwa20 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2021

No 11. Kabagema Laila: Afite imyaka 19 , No 10. Ishimwe Sonia: w’imyaka 18 , No 9. Isaro Rolitha Benitha: Afite imyaka 20 , No 34. Uwase Kagame Sonia: Afite imyaka 20 , No 35. Uwase Phionah: Afite imyaka 21 , No 32. Uwankusi Nkusi Linda: Afite imyaka 21 , No 27. Umutesi Lea: Afite imyaka 22 , No 28. Umutoni Witness: Afite imyaka 20 , No 29. Umutoniwase Sandrine: Afite imyaka 21, No 12. Karera Chryssie: Afite imyaka 23 , No 13. Kayirebwa Marie Paul: Afite imyaka 24 , No 14. Kayitare Isheja Morella: Afite imyaka 19, No 18. Musana Teta Hense: w’Imyaka 21 , No 19. Musango Nathalie: Afite imyaka 22 , No 23. Teta Larissa Keza: Afite imyaka 21 , No 1. Akaliza Amanda: w’imyaka 24 , No 5. Gaju Evelyne: Uyu mukobwa w’imyaka 21 , No 6. Ingabire Esther: Afite imyaka 19 , No 7. Ingabire Grace: w’imyaka 25 Ndetse na No 2. Akaliza Hope: ufite imyaka 20

Abakurikiye iri rushanwaku rubuga rwa Youtube rwa KC2 bishyuraga amafaranga y’amadorari 3, Nyuma y’ibirori byose ndetse n’imyiyereko y’abakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2021, Akanama nkemurampaka kavuye mu mwiherero maze kaza gutangaza abatsindiye amakamba atandukanye kugeza kuri Nyampinga w’U Rwanda 2021 ariwe Ingabire Grace usimbuye Miss Nishimwe Naomie


Nishimwe Naomie wari ufite ikamba rya Miss Rwanda 2020

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!