Iyumvire igaruka rya Producer Fazzo wamaze no guhindura Jingle yahoze akoresha mu gushimangira ubushya bwe.

Producer Fazzo yateguje abakunzi b’umuziki nyarwanda ko kugaruka kwe bigiye kuzamura impano nshya nyinshi.

Cyiza Fabien wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mwuga wo gukora indirimbo {Production} nka Fazzo Big Pro agiye kongera kugaragara cyane muri aka kazi ndetse afite imbaraga zirusha iza mbere, Ibi yabitangaje nyuma yuko yari amaze igihe kitari gito atacyumvikana cyane muri aka kazi yahoze akora neza, Fazzo yazamuye abahanzi benshi bakomeye hano mu Rwanda ndetse akora indirimbo zakunzwe cyane zirimo inyinshi za Bruce Melodie, Jay Polly, Green.P Pfla Niyorick, Amag The Black Riderman n’abandi benshi.

Aganira n’umunyamakuru wa Kigalisource.rw Fazzo yahishuye byinshi birimo ibihe byiza yagiranye n’Aba bahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie na Jay Polly yakunze kwitaho cyane, Fazzo yavuze ko kuba atagikorana na Bruce Melodie cyane bitavuze ko babanye nabi ahubwo ko hari akandi kazi yari ahugiyemo, ariko vuba cyane bazongera bagakorana cyane, Yanakomoje Ku igaruka rye rigiye kuzana ubudasa cyane, Kuko ubu we na bagenzi barimo kuzuza Studio nshya izajya ikora indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho Ku buryo hazajya hakorerwa umushinga wose w’indirimbo ukarangira, Iyi Studio yitwa “Kigali Records

Ati” Njye ntabwo ngiye kugaruka nka Fazzo Big Pro kuko nsa naho nje muri Season ya kabiri, bityo byinshi bizahinduka ndetse na Jingle nakoreshaga, Gusa sinje gusenya ibiriho ahubwo nje gufatanya n’aba producers bagenzi bange kandi ndabubaha nizera ko ubufatanye tutagize cyera tubugize kuri iyi nshuro byatugeza kure hashoboka

Producer Fazzo washimangiye Igaruka rye

Fazzo yasoje ashimira aba producers nka Element n’abandi bakora ibintu babikunze, Abahanzi barimo Juno Kizigenza n’abandi babahanga cyane, Yanasabye abakunzi be kumukurikira umunsi ku wundi kuko afite gahunda ndende irimo gufasha impano z’abahanzi bashya yaba abakobwa ndetse n’abahungu, Gahunda bazamenya bakomeje kugana iyi studio ya Kigali Records

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!