Ku nshuro ya mbere Joe Biden agiye ku butegetsi. Korea ya Ruguru yageragereje ibisasu karundura mu Nyanja y’u Buyapani.

Korea ya Ruguru yateye ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa missiles mu Nyanja y’u Buyapani ubwo yari mu igerageza, kuri uyu wa kane tariki ya 25 Werurwe 2021.

Korea ya ruguru yarekuye ibi bisasu bigera kuri bibiri, Nyuma yuko yihanagijwe ndetse ikabibuzwa n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano gukomeza kugerageza intwaro za kirimbuzi mu gihugu icyo aricyo cyose, Nyuma yuko hari hashize umwaka umwe gusa Korea ya Ruguru igerageje ibindi bisasu bya kirimbuzi.

Ibi bisasu amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko Byakoze urugendo rw’ibilometero bisaga 420 na 430 byombi mbere y’uko bigwa mu mazi ari hafi y’agace kahariwe ibikorwa by’ubucuruzi mu Buyapani, Gusa ngo akaba nta kintu na kimwe byigeze byangiza.

Benshi bakomeje kwibaza niba iki gihugu cya Korea y’amajyaruguru kitaba kigiye gukomeza gushotora ibindi bihugu, Nyuma yuko cyakunze kubangamirwa cyane na Perezida Donald Trump utakiri ku butegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, Aho yasimbuwe na Joe Biden.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!