Green P yaciye amarenga ko ashobora gusanga The Ben muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umuraperi Rukundo Elie uzwi cyane muri Hip Hop nyarwanda nka Green P, ashobora gusanga abandi bavandimwe be barimo umuhanzi The Ben ndetse na Hopeson Dan muri Leta zunze ubumwe za Amerika ntagihindutse.

Uyu musore kugeza ubu ntari kubarizwa ku butaka bw’URwanda, Aho aherereye mu Mujyi wa Dubai, Aho yabonye akazi atifuje gutangaza, Ariko kandi ngo gahunda ihari niukuhamara iminsi mike agahita yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nkuko biri mu byifuzo ndetse n’intego ze.

Ifoto igaragaza Green. P Ari mu mujyi wa Dubai

Green usigaye yitwa Milly Bandana yatangaje ko nyuma yo kubona akazi i Dubai, ateganya kuzakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse agatangira urugendo rwo gushaka ubuzima bushya, Yagize Ati “Ubu ndi hano mu kazi, Mfite gahunda nyinshi zirimo no kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika” Nubwo ariko atigeze avuga igihe azagira muri Amerika yashimangiye ko atazamara amezi menshi i Dubai, Ati “Sinavuga ngo ni ryari, gusa ni mu mpera z’uyu mwaka

Green.P kandi ngo muri gahunda zimujyanye harimo no gukomeza umuziki muri iki gihe ari i Dubai, Aho yizeye ko aribwo agiye gukora cyane kurusha mbere, Yagize Ati “Ahubwo ubu nibwo ngiye gukora cyane, navuye mu Rwanda ndangije gukora album y’indirimbo 12, Hano mpafite umuntu uzamfasha ibyo gufata amashusho yazo

Green P yamenyekanye cyane mu itsinda rya Tuff Gang yari ahuriyemo na bagenzi be aribo Fireman, Bulldogg, Jay Polly ndetse na Pfla ,Mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Kwicuma, Inkongoroy’umushimusi, Gereza, Ibiro by’Ibanga n’zizndi nyinshi.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!