Espagne: Umusore yishe nyina umubyara ndetse aramuteka aramurya

Umunya Espagne, Alberto Sánchez Gómez w’imyaka 29, ubu ari mu rukiko aho ashinjwa kwica nyina umubyara, akamubaga akamurya.

Uwo musore yatawe muri yombi mu mwaka wa 2019, nyuma y’aho umuturanyi we ahuruje, avuga ko hari ibidasanzwe akeka ko Alberto yaba akorera mu nzu ye. Abapolisi binjiye mu nzu, basanze uwo musore yishe nyina María Soledad Gómez w’imyaka 66, ndetse bagasanga ibice by’umubiri we binyanyagiye hirya no hino mu nzu, ibindi yabifunze mu masorori ya pulasitiki, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien.

Alberto Sánchez Gómez, mu kwiregura, avuga ko atibuka niba koko yarishe nyina, ndetse akagerekaho no kumurya, Birakekwa ko uwo musore yaba yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse akaba azwiho kuba yarafataga ibiyobyabwenge bikomeye. Ngo si ubwa mbere yari atawe muri yombi, kuko yahoraga afungwa azira guhohotera nyina.

Akimara gufatwa ubwo yari afite imyaka 26, Alberto yari yemeye ko yanize nyina, ndetse ko hari ibice bye yari amaze kurya, ibindi akabigaburira imbwa ye, Kugeza ubu urubanza rw’uwo musore ruracyakomeje ndetse ntiharatangazwa umwanzuro.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!