Ndembejwe n’abambaza iby’ubukwe bwanjye “Mutesi Jolly” Ukuri ku rukundo rwe

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u muri 2016, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko nta mukunzi afite ndetse ko nta na gahunda afite yo kumushaka kuko abona atari cyo kintu kihutirwa mu buzima bwe.

Miss Mutesi Jolly yemeza ko nta muntu mu buzima bwe yaba yarahaye gahunda y’ibyo ashaka kugeraho,Ndetde ngo ku giti cye akaba abona kwinjira mu rukundo atari cyo cyihutirwa kuko hari icyo bishobora kwica muri gahunda ze, bityo akaba avuga ko bitari mubyo ateganya.

Yagize Ati “Nta mukunzi mfite nta n’ubwo mbiteganya vuba. Ubu sinteganya kuba nakwinjira mu rukundo nta n’ubwo ari ingenzi kuri njyewe, mbona ko hari ibindi bintu byinshi mfite byo gukora. Buriya buri muntu agira intego ze mu buzima, ibintu aba yumva ashaka kugeraho, ibintu by’ibanze, ni iki gikurikira ikindi rero kuri njye nonaha ntabwo numva ko ari byo byihutirwa ko ari byo nakora

Jolly Mutesi akomeza avuga ko niba Imana yaramugeneye ko azashaka bizaba kandi azabyemera kandi akanabyishimira kimwe n’uko ngo bitanabaye nta nka yaba yaciye amabere, Mutesi Jolly kandi yavuze ko agaciro k’umukobwa cyangwa umugore katagaragarira mu kuba yashaka umugabo, Ati “Ntabwo nibwira ko agaciro k’umukobwa cyangwa umugore kari mu gushaka. Nakubwira ko nkanjye ari ikibazo abantu banambaza, ku myaka 25 ngiye kuzuza, mfite imyaka 24 ariko kubona umuntu akubaza ngo uzashaka ryari ngo Sharifa yaragiye, ngo kanaka, abana bo muri 2017 baragiye

Miss Mutesi Jolly

Nyampinga Jolly ariko ngo nubwo bamubwira ibyo byose ngo nta gitutu na kimwe bimushyiraho cyo kuba yakwinjira mu bijyanye n’urukundo kuko ngo azi icyo ashaka ndetse afite uko yateguye ibintu bye, Miss Mutesi Jolly yasabye abantu korohera abana b’abakobwa birinda kubatesha umutwe bababaza igihe bazashakira kuko nta gihe ntarengwa cyo gushaka kandi ko buri umwe aba afite gahunda yihaye mu buzima bwe.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!