Ese imyenda yambarwa n’abakobwa bakora siporo ngororamubiri ishobora kuba intandaro y’ihohoterwa bakorerwa? Sobanukirwa

Sarah Voss, umukinnyi w’icyamamare mu mikino ngororamubiri ukomoka mu Budage, muri iki Cyumweru yatunguye benshi ubwo yagaragara yambaye imyenda ihishe umubiri we wose mu marushanwa mpuzamahanga y’imikino ngororamubiri, bitandunye n’ibyari bisanzwe aho abakobwa bambaraga umwenda ugaragaza amaguru n’amatako yabo.

Ubusanzwe umukobwa wambaraga akikwiza muri aya marushanwa, ni uwabaga afite impamvu z’idini zitamwemerera kwambara umwenda werekana umubiri we, Ishyirahamwe ry’iyi mikino ngororamubiri mu Budage ryavuze ko abakinnyi babo bambaye iyi imyambaro ihisha umubiri mu guharanira uburenganzira bw’abakobwa bahohoterwa kubera kwambikwa imyenda ituma abagabo babagirira irari ry’igitsina, Voss yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko yishimiye iyi myenda ndetse ko n’abandi bakobwa bumva batishimiye imyenda bambara ibambika ubusa bahaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo.

Sarah Voss, umukinnyi w’icyamamare mu mikino ngororamubiri ukomoka mu Budage

Yagize Ati “Nk’umwe mu bagize Ikipe y’Igihugu y’u Budage, turi abo kubera icyitegererezo abandi bakobwa bakiri bato bumva batanyuzwe n’imyambaro ibambika ubusa, ndetse no kubereka uko bakora imikino yabo neza bumva bisanzuye batabangamiwe” Asobanura impamvu yahisemo kwambara iyi myenda, yavuze ko kera akiri umwana atigeze yumva abangamiwe n’imyenda yagaragaza amaguru ye, ariko uko yagiye akura akazana amabere ndetse akajya mu mihango yatangiye kumva abangamiwe n’uwo mwenda, gusa ku bw’amahirwe ntiyigeze ahohoterwa.

Sarah Voss, umukinnyi w’icyamamare mu mikino ngororamubiri ukomoka mu Budage
Simone Biles

Umwe mu bakinnyi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Simone Biles we yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umuganga uvura abakinnyi, Larry Nassar, ibintu byamuviriyemo no gufungwa.

Ellyman Kwizera

Umwanditsi Wandika Amakuru Atandukanye, Arimo Imyidagaduro, Ubuzima,Udushya n'Andi Atandukanye Kandi Yizewe! Ni Ingaragu, Akaba Afite Imyaka 25 y'Amavuko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwirinda Coronavirus birashoboka!

Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa ni bimwe mu byagufasha kwirinda kwandura #CoronaVirus. Siga metero 1 hagati yawe n'undi muntu cyane cyane urwaye inkorora cyangwa ibicurane Ibuka gukarana Intoki nibura hagati y'amasegonda 40 kugera kuri 60 igihe cyose ugize ikintu ukoraho!